Mbere y’uko umugoroba w’isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ugera, Perezida Kagame yabanje guhura n’umuyobozi wa Formula1 Stefano Domenicali, ndetse asangira na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong.
Uyu mukino wagombaga gutangira Saa Munani ku isaha yo mu Rwanda, waje gutindaho isaha imwe kubera ikibazo cy’imvura yabaye nyinshi ku kibuga cya Marina Bay Street Circuit ikabangamira isiganwa.
Nubwo imvura yabaye nyinshi, ntibyabujije abasiganwa kwinjira mu isiganwa ariko bigora bamwe mu bakinnyi bakoresha imodoka zitamenyere ubunyerere. Iki nicyo cyatumye Max Verstappen wari usanzwe yitwara neza agorwa n’uyu muhanda.
Kubera icyo kibazo cy’imvura abakinnyi bagera kuri batandatu ntibabashije gusoza iri siganwa.
Abakinnyi 14 nibo basoje inshuro 59 zagombaga kuzengurukwa na buri mukinnyi.
Mu babashije kuzisoza harimo Sergio Pérez wasimbuye mugenzi we Max Verstappen bakinana muri Red Bull wagowe n’ikirere kuri uyu munsi. Charles Lecrerc yabaye uwa kabiri arushwa amasegonda arindwi n’uwa mbere.
Iri siganwa kandi, ryasize Lewis Hamilton akomeje kuza mu myanya itari myiza kuko kuri uyu munsi yabaye uwa cyenda.
Isiganwa Formula 1 rirakomereza mu Buyapani ku kibuga cya Suzuka Circuit ku itariki ya 9 Ukwakira 2022, mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!