Ibi yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi 2026, nyuma y’umukino w’Ishiraniro wahuje APR FC na Rutsiro FC, ukarangira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego 3-0.
Nyuma y’uyu mukino, Talib Abderrahman yavuze ko yakinnye uyu mukino nk’uko yawuteguye kandi ashaka amanota, atitaye ku kuba Kiyovu Sports yaranganyije kandi byarashobokaga ko yatsinda igakomeza guhangana na APR FC.
Kuba yakinnye neza uyu mukino, ni ibimwinjiza mu myiteguro y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzamuhuza na Rayon Sports, dore ko na yo yifuza intsinzi byanze bikunze.
Ati “Iby’Igikombe cya Shampiyona byabaye amateka, icyo twashyizeho imbaraga ni Igikombe cy’Amahoro. Mfatanyije n’abatoza bagenzi banjye, turitegura dukurikije uko uwo tuzaba duhanganye ameze.”
“Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo twegukana n’ikindi gikombe cya gatatu muri uyu mwaka. Bibiri twegukanye byavuye mu nzira, ikiri imbere ubu ni Igikombe cy’Amahoro.”
APR FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 62, yegukanye igikombe ku makipe y’imbere mu gihugu, dore ko Al Hilal SC ari yo yegukanye Igikombe cy’Icyubahiro cya BK Pro League.
Iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yabonye itike yo kuzakina CAF Champions League, iri kwitegura guhura na Gikundiro yifuza gukina CAF Confederation Cup, mu mukino uteganyijwe ku itariki ya 23 Gicurasi 2026.









Ibitekerezo 0