Amasiganwa ya Enduro ni umwe mu ari ku ngengabiye y’amarushanwa mu Rwanda ari mu Ishyirahamwe ry’Imikino yo gusiganwa mu Modoka (RAC), azakinwa muri uyu mwaka wa 2026.

Ku nshuro ya mbere iri siganwa ryiswe ‘First Sprint Enduro Rwanda National Championship’ rizabera mu misozi ya Shyorongi, aho abakinnyi bazakoresha inzira zo muri zo mu ishyamba, utuyira duto no mu misozi yaho.

Abakinnyi bose bazahatana mu irushanwa bazaba basabwa kuba bafite uruhushya rwa burundu rubemerera gutwara moto, usibye abakinnyi bafite imyaka iri munsi ya 18.

Nyuma y’uko mu mpera za 2025 u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa kuri Moto (FIM), rwatangiye gutegura amarushanwa atandukanye kandi ahoraho.

Ayo arimo nka Motocross, Enduro, ‘Trials’ n’andi menshi no gufasha kuzamura impano nyinshi ziri hirya no hino mu gihugu, dore ko u Rwanda rwifuza kwakira amarushanwa yo ku rwego rw’Isi nka "Moto GP".

Amasiganwa yo kuri moto ya Enduro agiye gutangirira i Shyorongi
Amasiganwa yo kuri moto ya Enduro agiye gutangirira i Shyorongi