Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Ibitaro Bikuru bya Kibungo cyatangijwe kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza 2017, aho cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo ab’Akarere ka Ngoma, abakozi b’ibitaro ndetse n’abahagarariye Ingabo na Polisi.
Siporo yatangijwe uyu munsi yitiriwe “Ngoma Car Free Day” izajya iba buri kwezi. Abayitabiriye batangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo aho bahagurukiye ku Bitaro Bikuru bya Kibungo berekeza kuri stade ya Cyasemakamba aho bakoreye imyitozo ngororamubiri bahawe n’abatoza babigize umwuga.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr Namanya William mu butumwa bwe yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko bagitekereje mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage no kubakangurira kugira umuco wo gukora siporo nka kimwe mu birinda umubiri indwara zitandura.
Dr Namanya yavuze ko bazakomeza iyi gahunda ya siporo rusange ari na ko baharanira ko ubuzima bw’Abanyarwanda bukomeza kuba bwiza.
Yongeyeho ko ari iby’agaciro kurangiza umwaka abaturage bazi uko ubuzima bwabo buhagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yashimiye cyane ubwitabire bw’abaturage muri iyi siporo anizeza Ibitaro Bikuru bya Kibungo ko biteguye gufatanya na bo muri gahunda zose zigamije gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza.
Yasobanuye ko nta wukwiye gusiba siporo rusange nk’izi ngo kuko ari umuti uvura indwara zitandukanye.
Ubundi butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa bukubiyemo ubwo guhangana n’ibiyobyabwenge bimaze koreka imbaga by’umwihariko mu rubyiruko aho inzego z’umutekano muri aka karere zavuze ko bikwiye gucika burundu mu bufatanye bwa buri wese.
Abitabiriye siporo rusange bapimwe indwara zitandukanye zitandura ku buntu zirimo diabète, umuvuduko w’amaraso, indwara z’amaso, umutima n’izindi.
Mu bipimo biheruka bitangwa n’Ibitaro Bikuru bya Kibungo bigaragaza ko indwara zitandura ziri kugenda zizamuka bityo ingamba zo guhangana na zo zikwiye kwiyongera.
“Car Free day” yabaye bwa mbere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016, itangirijwe mu Mujyi wa Kigali iza no kugaba amashami mu bindi bice by’igihugu biri mu Ntara y’Amajyaruguru aho umubare w’abayitabira ugenda wiyongera umunsi mu munsi.
Car Free Day ni umunsi umaze imyaka myinshi witabirwa mu bindi bihugu cyane cyane iby’ibihangange wizihizwa tariki 22 Nzeri buri mwaka. Watangijwe ku rwego rw’Isi mu 2000, mu rwego rwo gukangurira abantu kugabanya kwanduza ikirere bakoresha ibinyabiziga bidasohora imyuka yangiza ahubwo rimwe na rimwe bakagenda n’amaguru cyangwa bagakoresha ibikoresho bitanduza ikirere nk’amagare mu ngendo.
Mu mijyi nka Bogota muri Columbia, Jakarta muri Indonesia, Kaohsiung muri Taiwan, Caracas muri Venezuela; Toronto, Montreal, Ottawa na Winnipeg hose muri Canada ni hamwe mu ho uyu munsi wamaze kuba nk’umuco.



















TANGA IGITEKEREZO