00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Siporo yinjirije u Rwanda hafi miliyari 17 Frw mu 2023

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 March 2024 saa 08:45
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya siporo byabaye mu 2023, byinjirije igihugu agera kuri miliyoni 13$, ni ukuvuga hafi miliyari 17 Frw.

Muri iyi myaka, u Rwanda rukomeje kuba igicumbi cy’amarushanwa y’imikino itandukanye, bikajyana n’intego rwihaye yo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.

By’umwihariko, umwaka wa 2023 waranzwe no kwakira ibikorwa bitandukanye by’umwihariko birimo Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali muri Werurwe uwo mwaka.

Hari kandi n’andi marushanwa atandukanye yabereye mu Rwanda arimo Igikombe cya Basketball y’Abagore n’andi amaze kumenyerwa ko aba buri mwaka nk’Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League, Ironman, Davis Cup n’ayandi.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alexis Redamptus, yavuze ko siporo yinjirije igihugu amafaranga menshi mu 2023, aho hagaragaye izamuka ringana na 59%.

Ati “Umwaka twashoje winjije amafaranga menshi mu gihugu biciye muri siporo. Ni amafaranga aba yaje mu gihugu kuko siporo ni urwego ruzamura ubukungu bw’igihugu. Niba twakira imikino, ibikorwa bya siporo nk’Inama ya FIFA, hari amafaranga aba yaje mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Amafaranga yinjiye binyuze mu bikorwa bya siporo agera kuri miliyoni 13$, habayeho kuzamuka cyane, yazamutse ku kigero cya 59% ugereranyije n’umwaka wari wabanje. Ni ibintu byiza.”

Kwinjiza aya mafaranga bijyana n’ishoramari riba ryakozwe mu bikorwa bitandukanye bya siporo. Ndetse mu mezi ane ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24, ryari rimaze kugera kuri miliyari 82 Frw.

Abajijwe uko ishoramari riteganywa muri uyu mwaka wose ringana, Nshimiyimana Alexis Redamptus, yavuze ko hari ibigisuzumwa kugira ngo ingengo y’imari yose izashyirwa muri siporo yemezwe.

Ati “Ibikorwaremezo bya siporo n’iterambere rya siporo Leta ikomeza kubyongerera ubushobozi, binyuze mu ishoramari ryaba irikorwa na Leta cyangwa n’abikorera ariko byose biba bigamije iterambere. Amafaranga ateganyijwe kuzashorwamo, ubu turacyari mu biganiro bihuza abafatanyabikorwa, inzego za leta, harebwa ubushobozi buhari. Ingengo y’imari igira inzira icamo kugira ngo yemezwe.”

Kugeza ubu, amarushanwa abiri akomeye amaze kubera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024 ni Tour du Rwanda yari yitabiriwe n’amakipe 19 ndetse n’Irushanwa rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” ryahuje abakinnyi babigize umwuga baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu yandi ategerejwe harimo African Cup muri Tennis, Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, Rwanda Mountain Gorilla Rally, Imikino ya nyuma ya BAL 2024, Ironman 70.3 n’Igikombe cy’Isi cy’Aba-Veterans.

Hari kandi Shampiyona Nyafurika ya Gymnastique, Inama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Imodoka ku Isi (FIA) n’andi marushanwa ya Tennis arimo ITF International Juniors /J30&J60, Billie Jean King Cup, Davis Cup na Rwanda Open M25.

Inama ya FIFA iri mu bikorwa bikomeye bya siporo u Rwanda rwakiriye mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages