Mu Ukwakira 2017, Uruganda rwa Skol rwahaye Rayon Sports akabari n’icyokezo mu Nzove hafi y’aho rwanayubakiye ikibuga cy’imyitozo.

Mu nama yahuje abayobozi b’iyi kipe kuri uyu wa Kane, ab’amatsinda y’abafana bamenyeshejwe ko hari undi mushinga Skol ifite wo gufasha abashaka gushinga utubari n’abasanzwe badufite kubona ibikoresho birimo intebe, ameza, imitaka n’ibindi by’ibanze.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Runiga Mike uhagarariye amatsinda y’abafana ba Rayon Sports yavuze ko kugeza ubu 19 muri 27 yemewe ariyo yagaragaje ko akeneye ibyo bikoresho ndetse urutonde rwayo rukaba rwaratanzwe.

Yagize ati “Ni mu rwego rwo gufasha abafana kubona aho bajya bahurira nko mu gihe bafite inama ya fan club n’ibindi. Skol yemeye kuzafasha ababishaka kubona ibikoresho by’ibanze nk’intebe, ameza, imitaka noneho igishoro n’ibindi bakazabyishakira.”

Umuyobozi ushinzwe gutegura Ibikorwa muri Skol, Alice Mbayiha, yabwiye IGIHE ko hari n’izindi gahunda uru ruganda rufitanye na Rayon Sports mu rwego rw’ubufatanye bwiza buri hagati y’impande zombi.

Yagize ati “Kugeza ubu ibyamaze kwemezwa ni ukugurira abakinnyi amakote no gufasha abafana babishaka kubona ibikoresho byo mu tubari. Izindi gahunda muzazimenyeshwa mu minsi iri imbere nizimara kwemezwa burundu.”

Zimwe muri izo gahunda zishobora kwemezwa nk’uko byavuzwe mu nama y’abayobozi ba Rayon Sports n’abafana harimo ko Skol igiye kujya ikodeshereza ikipe imodoka ifite agaciro k’ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ikazashyirwaho ibirango bya Rayon, ikanakodeshereza umutoza indi.

Skol kandi niyo izajya ihemba abatoza ba Rayon Sports amasezerano namara kwemeranywa ndetse inafatanye n’itsinda March Generation guhemba umukinnyi w’iyi kipe witwaye neza buri kwezi.

Akabari kahawe Rayon Sports kari mu Nzove hafi y'ikibuga cy'imyitozo yubakiwe na Skol
Akabari kahawe Rayon Sports kari mu Nzove hafi y'ikibuga cy'imyitozo yubakiwe na Skol
Amatsinda y'abafana abishaka azafashwa kubona ibikoresho by'ibanze yishingire utubari
Amatsinda y'abafana abishaka azafashwa kubona ibikoresho by'ibanze yishingire utubari