00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Huye izashyirwamo ikibuga gishya bitarenze mu 2026

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 May 2025 saa 07:21
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, cyatangaje ko arenga miliyoni 765,6 Frw agiye kwifashishwa mu gushyira ‘tapis Synthetique’ muri Stade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.

Biteganyijwe ko ibyo bikorwa bizarangirana n’umwaka wa 2026, hagakoreshwa arenga miliyari 1,5 Frw nubwo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha habonetse kimwe cya kabiri cy’akenewe.

Byatangajwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025, ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwagezaga ku Badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagaragaje ko mu biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2025 harimo n’imirimo yo kuvugurura ikibuga cyo kuri Stade ya Huye igomba kunganira Amahoro Stadium mu kwakira imikino mpuzamahanga.

Yagize ati “Tuzakomeza kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo yunganire iyo dufite ya Amahoro.”

Umushinga wo kuvugurura Stade ya Huye watangiye mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2022/2023 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu 2026.

Ni umushinga byari biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 16,3 Frw, hakaba hamaze gukoreshwa miliyari 15,1 mu gihe muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyoni 765,6 Frw.

Byari biteganyijwe ko imirimo yo kuvugurura iyi Stade yagombaga gutangira muri Werurwe 2025 ariko hagaragara imbogamizi zishingiye ku mikoro zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganyijwe.

Ibizavugururwa muri iyi stade ahanini bishingiye kuri ‘tapis’ ishaje izakurwamo hagashyirwamo indi nshya iri ku rwego rwiza, ndetse ikibuga kikubakwa mu buryo bworohereza amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura, bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Stade ya Huye izashyirwamo ikibuga gishya bitarenze mu 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages