Amakuru agera ku IGIHE avuga ko nyuma yo gukomeza kwitwara nabi kw’Amavubi , kuri ubu Minisiteri ya Siporo n’Umuco yatangiye gutekereza uburyo uyu mutoza w’imyaka 30 McKinstry azahita asimburwa ndetse bakaba baramaze kumvikana na Constantine.
Constantine yasezeye amaze gutsinda imikino ine atsindwa umwe anganya undi muri itandatu yakinnye ndetse akaba yari yagejeje u Rwanda ku mwanya wa 67 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA mu gihe McKinstry amaze gukuraho imyanya 34, aho ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 101.
Uretse mu mikino ya Cecafa u Rwanda rwageze ku mukino wa nyuma ndetse no kuba rwaratsinze Ethiopia na Mozambique, umutoza McKinstry ntabwo yitwaye neza mu yindi mikino yagiye atoza.
Uyu mutoza ngo ntiyari gusezererwa hasigaye iminsi mike ngo CHAN ibe. Andi makuru akavuga ko Stephen Constantine yamaze gusaba ko azahembwa ibihumbi 16 by’amadorari, asaga miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda, aho Minisiteri yo yari yateguye ko umutoza uzasimbura McKinstry atarenza ibihumbi 20 by’amadorari mu gihe mbere yo kugenda yari afite amasezerano y’imyaka ibiri ahembwa umushahara ungana na 11000 by’amadorali, angana na 7,469,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugira ngo Constantine azagaruke mu Rwanda yasabye ko bazamuha 5% y’umuterankunga azazana ari na byo ahanini yari yapfuye n’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru.
Ibi bije nyuma y’amezi arindwi abakinnyi b’Amavubi bambara AMS yo muri Australia, akazakina CHAN yambaye imyenda ya Errea ivuye mu Butaliyani.
McKinstry akaba yaramaze kumvikana na Minispoc ko mu gihe atabashije kugira icyo ageza ku ikipe y’igihugu azahita asezerererwa gutoza Amavubi.
Muri Kamena uyu mwaka, Ferwafa yari yasinye amasezerano n’uruganda rukora imyenda rwo muri Australia yo kwambika ikipe y’igihugu kugera mu mpera z’uyu mwaka. Kuba hatarongerewe amasezerano, bivuga ko mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) bazambara ivuye mu Butaliyani.
Amavubi yatsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa, u Rwanda rutsindwa na Ghana igitego kimwe ku busa. Amavubi kandi yongeye gutsindwa na Gabon mu mukino wa gicuti igitego kimwe ku busa.
Mu yindi mikino ibiri u Rwanda rwakinnye muri Maroc rwatsinzwe na Burkina Faso na none igitego kimwe ku busa, rwongera gutsindwa nk’uko na Tunisia, ariko bigeze kuri Libya, Amavubi anyagirwa ibitego bitatu ku busa.
Stephen Constantine, wahawe akazi ko gutoza Amavubi muri Gicurasi 2014, yavukiye mu burasirazuba bw’umujyi wa Londres. Nyina akaba yari umwongereza ufite inkomoko muri Irelande mu gihe Se yari Umunya-Chypres.
Constantine afite imyaka 51, yatoje ikipe ya Nepal kuva mu 1999-2001, u Buhinde kuva 2002-2005, Malawi kuva mu 2007-2010 na Sudani 2009-2010 ndetse n’u Rwanda. Yasezeye mu Mavubi ku itariki 15/1/2015 ari bwo yabonye akazi ko gutoza mu gihugu cy’u Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO