Alcaraz yatsinze umukino kuri 6-4, 2-6, 7-6 (7-1) na 6-3. Ni we muto utwaye Grand Slam mu bagabo, kuva mu 2005 ubwo Rafael Nadal yatwaraga French Open.
Uyu mukino wamaze amasaha agera kuri atatu rwabuze gica mu ntangiriro zawo. Alcaraz yatangiye neza kuko iseti ya mbere yayegukanye ku manota 6-4, mu gace ka kabiri habaho kumwigaranzura.
Iyi seti Alcaraz yayitsinzwe ku manota 2-6 na Casper, bihindura isura igihe impande zose zari zifite seti imwe kuri imwe. Agace ka gatatu karanzwe no kudahana agahenge kuko buri wese yatsindaga atanga icyizere cyo gutwara irushanwa.
Ntabwo amahirwe yaje kuba ku ruhande rwa Casper kuko banganyije noneho habaho gutanguranwa inota rya karindwi ryemeza uwatwaye iyi seti. Alcaraz nayo yayitsinze afite 7-6.
Ntabwo byarangiriye aho kuko hari hasigaye seti ya nyuma yabaye Alcaraz yamaze gufata imitima y’abafana bari baje kureba uyu mukino. Mu gihe Stade yose yaririmbaga izina Carlos byashyize ku gitutu Casper, atsindwa amanota 6-3.
N’akamwenyu kenshi kamugaragaraga mu maso, Alcaraz yaganiriye n’itangazamakuru nyuma y’umukino aribwira uko yiyumva nyuma yo kwandika amateka mu mukino wa Tennis. Yavuze ko usibye gukoresha imbaraga nyinshi harimo n’ubwitange.
Ati “Iki ni ikintu narotaga kuva nkiri muto, kuba nimero ya mbere ku Isi no gutwara Grand Slam. Ni ikintu nakoreye cyane, ni ibintu bidasanzwe”.
Yakomeje avuga ko bitarangiye kuko afite umukoro wo gukora cyane kugira ngo agume ku mwanya wa mbere.
Ati “Ndacyafite inyota yo kugera ku bindi birenze ibi. Ndashaka kandi kumara igihe kinini kuri uyu mwanya. Kandi icyizere cyo kubigeraho n’ubushobozi ndabifite kuko ngiye no kongera imyitozo.”
Kugeza ubu Carlos Alcaraz niwe mukinnyi wa mbere ku Isi ndetse akaba na nimero ya mbere ukiri muto ku Isi.
Muri iri rushanwa ntabwo ryigeze ryitabirwa na bamwe mu bikomerezwa muri Tennis harimo Novak Djokovic wanze gufata urukingo rwa Covid-19, hari kandi na Roger Federer utaritabiriye kubera imvune yo mu ivi. Uwari usigaye ni Rafael Nadal nawe yakuwemo na Frances Tiafoe muri ⅛.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!