Uyu mukino wamaze amasaha ane n’iminota 36, wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ariko Djokovic w’imyaka 39 akaba yawutangiye ubuzima bwe butameze neza.
Muri uyu mukino yatsinzwemo amaseti atanu (7-6 (5), 5-7, 4-6, 6-2, 6-1), yarutse inshuro eshatu mu mukino, bigaragaza ko yari afite uburwayi butuma adakoresha imbaraga nyinshi nk’uko bisanzwe.
Mu myaka 20 ishize akina muri US Open, ni bwo bwa mbere Djokovic yasezerewe hakiri kare, mu ijonjora rya mbere.
Umusaruro mubi muri uyu mukino watumye atakaza amanota 790, amanuka imyanya itandatu ku rutonde rw’abakinnyi beza ku Isi muri Tennis, yisanga ku mwanya wa 11, ari na bwo bwa mbere bimubayeho kuva mu 2018.
Djokovic yegukanye amarushanwa ya Grand Slam inshuro 24, ashyiraho agahigo ko kumara ibyumweru 428 ari we nimero ya mbere ku Isi.
Kuva mu 2003, ni bwo bwa mbere US Open igiye gukinwa hatarimo umwe mu banyabigwi muri uyu mukino, barimo Novak Djokovic, Roger Federer cyangwa Rafael Nadal.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!