Ubwo mu irerero ry’umupira w’amaguru The Winners Football Academy riherereye i Muhanga hibukwaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi havuzwe uburyo abatutsi bari batuye muri ako gace bishwe urubozo mu 1994.
Kabgayi ni kamwe mu duce twibasiwe cyane n’interahamwe mu gihe cya Jenoside cyane cyane ko ahubatswe urwibutso ubu ari ho hahoze icyicaro cy’ishyaka MDR Parmehutu ryashinzwe bwa mbere na Grégoire Kayibanda.
Ndejuru Abdoul Hidou, umwe mu baharokokeye yavuze ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal ikimara kuraswa, habayeho ubwicanyi ndengakamere.
Yavuze ko abatutsi bageragezaga kwihisha mu ishyamba no mu bihuru ariko interahamwe zikabahiga kugeza zibavanyemo.
Ndejuru yavuze ko Interahamwe za Kabgayi zari zaratsuye umubano n’iza Ngororero, zikora igikorwa cy’agashinyaguro cyiswe ‘Kwereka abanya-Ngororero uko umututsi asa’, aho ngo zafataga abihishe zikabarundira hamwe.
Nyuma y’iminsi itatu ngo zaje kuburiza imodoka nini zibavana i Kabgayi ziberekeza i Ngororero kwerekanwa. Buri bariyeri zageragaho ngo zahasigaga abatutsi batatu kugeza babagejeje mu Ngororero ari mbarwa maze zibica urw’agashinyaguro.
Visi Meya w’Akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Mukagatana Fortunée yabwiye abana barererwa muri The Winners gukura birinda ivangura kugira ngo ayo mahano yabaye mu Rwanda atazasubira.
Ati “Bariya mwabonye (mu rwibutso) batoraguwe ku misozi, mu bihuru, mu migezi ndetse no mu byobo bitandukanye bagiye bajugunywamo. Iyo bataza kubica ubu bamwe bakabaye bakomeye mu makipe nka AS Muhanga, Rayon Sports, APR Fc n’andi ariko ayo mahirwe ntabwo bayabonye, bayabujijwe n’abanyarwanda bagenzi babo babishe. Tugomba guhora tugaruka kubibuka kugira ngo icyo bazize kitazongera kubaho ukundi.’’
Umuyobozi w’irerero ry’umupira w’amaguru rya The Winners Football Academy; David Nshimiyimana yavuze ko iki gikorwa ari icyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside ariko by’umwihariko abana bakinaga umupira w’amaguru bazize Jenoside ndetse no gucengeza ubutumwa bwo kurwanya ingengabitekerezo yayo mu bana bakina umupira w’amaguru kuri ubu.
Irerero rya The winners ryashinzwe mu 201. Ni rimwe mu marerero atanga umusanzu mu iterambere ry’umupira w’amaguru, aho abakinnyi bayo bagiye boherezwa mu makipe makuru ndetse n’amashuri atandukanye yigisha umupira w’amaguru hano mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO