00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tiger Woods wanze gupimwa ibiyobyabwenge yafunzwe akanya gato

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 March 2026 saa 12:20
Yasuwe :

Umunyabigwi mu mukino wa Golf ku Isi, Tiger Woods, yakoze impanuka byaketswe ko yari yafashe ibiyobyabwenge, ndetse afungwa n’akanya gato nyuma yo kwanga gupimwa.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, ni bwo uyu mukinnyi yari mu mihanda y’aho atuye muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi yari mu muhanda wemerewe kugendamo imodoka ebyiri zibangikanye, ageze imbere ahasanga ikamyo, ashaka kuyinyuraho ariko imodoka ye ihita ita umuhanda irangirika bikomeye.

Inzego z’umutekano mu gace yari aherereyemo zapimye uyu mugabo ibiyobyabwenge zikoresheje akuma ko guhuhamo, zisanga nta biyobyabwenge yafashe ariko mu mubiri we hashobora kuba harimo ibindi binyabutabire bikora nk’ibiyobyabwenge.

Yahise ajyanwa gufungwa ashinjwa kudakurikiza amategeko yo mu muhanda, asabwa gupimwa inkari kugira ngo harebwe niba nta biyobyabwenge biri mu mubiri we, undi arinangira.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ababajwe n’impanuka yabaye ku nshuti, agira ati “Ndumva bibabaje”.

Uyu mukinnyi yahise arekurwa ndetse yamaze gutaha, mu gihe hagikurikiranwa icyaba cyateye iyi mpanuka.

Tiger Woods ni umwe mu banyabigwi mu mukino wa Golf
Tiger Woods yakoze impanuka ikomeye ariko arayirokoka
Perezida Trump yihanganishije Tiger Woods wakoze impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages