00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tiger Woods yahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina amezi atandatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 April 2024 saa 12:22
Yasuwe :

Icyamamare muri Golf, Tiger Woods, yihaye amezi atandatu adakora imibonano kugira ngo yitegure neza irushanwa rya Masters.

Woods w’imyaka 48, wegukanye Green Jacket inshuro eshanu, ari mu nzira zo gukira uburwayi amaranye iminsi.

Uyu mukinnyi ukomeye muri Golf ntiyakinnye irushanwa rikomeye kuva adasoje Genesis Invitational muri Gashyantare kubera uburwayi, ni mu gihe yaherukaga kubagwa akagombambari.

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo hakinwe ijonjora rya mbere rya Masters 2024, Wood aravugwaho kuba ari mu myiteguro ikomeye.

Inshuti ye ya hafi yabwiye ikinyamakuru New York Post ati "Ni ryo rimuraje ishinga. Ari gukora cyane muri gym kandi akarya neza. Yanahagaritse gukora imibonano mpuzabitsina."

Yakomeje igira ati "Ibyo arabikora mu kwitegura: Nta mibonano mpuzabitsina kugeza irushanwa rirangiye. Ntashaka ikintu kimurangaza. Masters ni ryo rushanwa aba agomba gukina buri mwaka kandi arashaka kuritsinda."

Abakinnyi b’umupira w’amaguru, abasiganwa muri Formula One n’abakina Iteramakofe bajya biha ikiruhuko cyo gukora imibonano mpuzabitsina, rimwe bakabisabwa n’abatoza, kuko bizera ko bishobora kubafasha kugira urwego rwiza.

Bivugwa ko ubu Woods yibana nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we Erica Herman wamureze ashaka kwishyurwa miliyoni 23£ mbere yo gukura ikirego mu rukiko.

Woods yakundanye kandi na Lindsey Vonn nyuma yo gutandukana n’Umunya-Suède Elin Nordegren umurika imideli.

Uyu mukinnyi wa Golf na Nordegren babanye imyaka itandatu, babyaranye
Samantha na Charlie, ariko batandukana mu 2010 ubwo Woods yashinjwaga kumuca inyuma.

Woods utangira imyitozo ya Gym saa Kumi za mu gitondo, arashaka gusubiramo ibyo yakoze mu 2019 ubwo yegukanaga irushanwa ry’i Augusta afite intsinzi 15, arushwa eshatu na Jack Nicklaus wegukanye nyinshi mu mateka.

Tiger Woods nta mugore afite nyuma yo gutandukana na Erica Herman
Woods yiyemeje kumara amezi atandatu adakora imibonano mpuzabitsina kubera irushanwa rya Masters yitegura
Tiger Woods amaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages