Bamwe mu bitabiriye iyi mikino baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bishimiye iyi mikino cyane ko bari basanzwe bayibona kuri televiziyo.
Twahirwa Charlotte yavuze yishimiye kubona iyi mikino amaso ku maso.
Ati “Kubera ko ari ubwa mbere nari mbonye amaso ku maso, byari ibihe byiza, amayeri bakoresha mbese numvaga nshaka kumenya uko batsinda n’ibindi. Muri make byari byiza.”
Munyaburanga Jean Claude usanzwe ari umukinnyi wa Karate, yavuze ko iyi mikino yamuteye izindi mbaraga.
Ati “Iyi mikino isaba abantu bafite umutima ukomeye n’ubuzima buzira umuze. Icyanshimishije nk’umuntu usanzwe ukina Karate yansigiye umurava ubu ndi kumva hari izindi mbaraga nagize ntabona uko nsobanura."
Dushime Sharif yagaragaje ko yari afite amatsiko yo kureba izo ndwanyi.
Ati “Nashakaga kureba izo ndwanyi uburyo zirwanamo. Umusore waduserukiye yakoze iyo bwabaga. Nkanjye usanzwe muri iyi mikino ubutaha nitwe.”
Bizimungu James Opio wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, yanganyije n’Umunya-Uganda, Isaac Omeda amanota 28.
Ni mu gihe ababonye itike y’imikino ya nyuma izabera muri Bénin mu Ukuboza 2025 ari Umunya-Cameroun, Alain Majorique, Wasi Adeshina wo muri Nigeria na Karim Henniene wo muri Algeria.
Hari kandi Umunya-Afurika y’Epfo, Nkosi Ndebele, Umunya-Cote d’Ivoire, Abraham Bably, Justin Clark wo muri Afurika y’Epfo, Yabna N’tchala wo muri Cameroun n’Umunya-Angola Shido Boris.




Video: Rukimbira Divin
Amafoto: Umwari Sandrine na Kwizera Herve


Ibitekerezo 0