Imyiteguro irarimbanyije mu mujyi wa Paris ndetse n’indi yo mu Bufaransa igomba kuzaberamo imikino ya Olempike ya 2024.
Mu gihe iminsi y’irushanwa yegereje hari imwe mu mitwe y’iterabwoba iri gushaka uko yahungabanya umutekano w’iki gihugu haba mbere y’imikino cyangwa mu mikino nyirizina.
Umwe mu bafashwe bikekwa ko ari umwe mu bagize imitwe y’iterabwoba yiyitirira idini ya Islam nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, Gérard Darmanin.
Darmanin kandi yavuze ko uyu ukekwa yasanganywe ibimenyetso birimo amashusho ndetse n’amafoto ya Geoffroy Guichard Stadium yasangizaga bamwe mu bagize imitwe y’iterabwoba.
Minisitiri Darmanin yavuze ko hari gukorwa buri kimwe cyose kugira ngo harebwe uko umutekano w’imikino wazagenda neza.
Ati “Uwafashwe yari yacengejwemo amatwara y’imitwe y’iterabwoba. Turizeza buri wese umutekano kandi turushaho gukora ubukangurambaga bukangurira abantu bose kuwugiramo uruhare.”
Leta y’u Bufaransa yashyizeho abasirikare barenga ibihumbi 20 ndetse n’abapolisi ibihumbi 40 bashinzwe gukurikirana umutekano w’imikino Olempike na Paralempike.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!