Ku wa Gatanu ushize nibwo ikinyamakuru Times cyo mu Bwongereza cyasohoye inkuru ivuga ko umwe mu b’imbere mu ishyaka riri ku butegetsi mu Buyapani yakibwiye ko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwafashe icyemezo cyo gusubika imikino Olempike bitewe n’icyorezo cyugarije Isi.

Mu itangazo ryasohowe na Komite ishinzwe gutegura iyi mikino, ryavugaga ko Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Yoshihide Suga, yaberetse ko ashaka ko imikino yakomeza igategurwa ndetse bavuga ko inama zikomeje harebwe uburyo yategurwa hitawe ku kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo.

Riragira riti “Abafatanyabikorwa bacu bose, barimo Guverinoma, ubuyobozi bwa Tokyo, komite itegura irushanwa, Komite Mpuzamahanga ya Olempike (IOC), birajwe ishinga no kwakira iyi mikino muri iyi mpeshyi. Turizera ko ubuzima buzasubira ku murongo vuba bidatinze, natwe turi gushyiramo imbaraga kugira ngo dutegure imikino itekanye.”

Ku wa Gatanu ushize Minisitiri w’Intebe, Yoshihide Suga, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko iyi mikino izaba ikimenyetso cy’ubumuntu mu gutsinda icyorezo cya Coronavirus no kwiyubaka k’u Buyapani nyuma y’ibiza bwahuye nabyo bya Tsunami n’imitingito mu 2011.

Ati “Dushishikariye gukorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Tokyo, komite itegura iyi mikino ndetse na IOC kugira ngo tuzagire imikino ya Olempike itekanye.”

Abandi bayobozi batandukanye muri Olempike na bo bahise bihutira guhakana ibyatangajwe na Times ko imikino yaba yarasubitswe.

Umuyobozi wa Komite Olempike muri Australia, Matt Carroll, yihutiye guhakana iby’ibo bihuha, ahamya ko imikino Olempike ya Tokyo ikomeje.

Ati “Mu by’ukuri, ndashaka kuvuga ku bihuha byavuzwe ko imikino Olempike ya Tokyo yasubitswe, ni ibihuha bigamije guteza urunturuntu mu bakinnyi bacu. Imikino ya Tokyo irakomeje, iteganyijwe guhera ku wa 23 Nyakanga 2021, ibi bikaba byanemejwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.”

Imikino Olempike y’umwaka wa 2020 niyo yimuriwe muri uyu mwaka bitewe na COVID-19, bikaba biteganyijwe ko izaba kuva ku wa 23 Nyakanga kugeza ku wa 8 Kanama 2021, ikazabera i Tokyo mu Buyapani nk’uko byari biteganyijwe.

U Buyapani bwanyomoje amakuru yavugaga ko imikino Olempike yo mu mpeshyi yasubitswe
U Buyapani bwanyomoje amakuru yavugaga ko imikino Olempike yo mu mpeshyi yasubitswe