Iyi nama iteganyijwe kuzabera i Kigali hagati y’itariki ya 9-10 Nzeri 2025.

Bimwe mu biyigirwamo birimo guhuza siporo n’ubukerarugendo, kubyaza amikoro siporo, iterambere rya siporo, gukurura abaterankunga no kubereka inyungu iyirimo.

Umwaka ushize, iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 400 barimo abakinnyi bo mu mikino ikinwa mu Rwanda, abayobozi mu mashyirahamwe atandukanye, abashoramari, abanyamakuru n’ibigo bifite aho bihuriye na siporo muri rusange.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yagaragaje ko iyi nama iri gufasha mu guhindura imitekerereze y’Abanyafurika.

Ati “Iyi nama igaragaza intambwe ikomeye mu guhindura imiterere y’imikino muri Afurika, tugamije kubaka urwego rukomeye, rushobora gutanga akazi ku rubyiruko no guhanga udushya n’ibitekerezo bishya. Uyu muryango duhuriyeho urimo kudufasha gushyiraho urufatiro rw’ibihe bishya aho imikino izaba imbarutso ikomeye mu guteza imbere Afurika.”

El Hadji Diouf wabaye umunyabigwi mu mupira w’amaguru ni umwe mu bitabiriye iyi nama umwaka ushize.

U Rwanda rugiye kwakira SportsBiz Africa Forum ku nshuro ya kabiri
U Rwanda rugiye kwakira SportsBiz Africa Forum ku nshuro ya kabiri
Iyi nama igamije kurebera hamwe uko siporo yaba imbarutso ikomeye mu guteza imbere Afurika
Iyi nama igamije kurebera hamwe uko siporo yaba imbarutso ikomeye mu guteza imbere Afurika
Mu mwaka ushize, El Hadji Diouf ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Mu mwaka ushize, El Hadji Diouf ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama