Ni inama igamije ahanini ibiganiro no guhanahana ubunararibonye ku buringanire bw’abagabo n’abagore by’umwihariko gushishikariza abagore gukora siporo no kugira uruhare mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike Mpuzamahanga (IOC), iy’u Rwanda (CNOSR) na Minisiteri ya Siporo n’Umuco iteganyijwe kuva kuwa 9 kugeza kuwa 11 Kanama 2017, izabera muri Kigali Convention Center.
U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira kubera intambwe rumaze gutera mu nzego zinyuranye no kuba intangarugero ku isi mu guha ijambo n’icyizere abagore mu nzego no mu buzima bwose bw’igihugu.
Iri huriro rizahuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye bazerekwa intambwe u Rwanda rumaze gutera n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.




Ibitekerezo 0