Ibihugu bimwe biracyakora siporo mu buryo bwo kwishimisha, ikabitwara amafaranga menshi kandi umusaruro ku rwego mpuzamahanga ukaba kwitabira gusa mu gihe hari ibindi byubatse siporo neza iba kimwe mu byinjiza amafaranga, igatanga akazi, ibyishimo ndetse n’imidali mu mikino imwe n’imwe byashyizemo imbaraga.
Mu bihugu 11 bigize Akarere ka Gatanu ka ANOCA (Association of National Olympic Committees of Africa), hari bimwe nka Kenya, Tanzania na Misiri byateye imbere muri siporo, byegukana imidali mu mukino olempike, iya Commonwealth n’andi marushanwa mpuzamahanga ariko hakaba n’ibindi nk’u Rwanda, Somalia, u Burundi bikiri inyuma cyane.
Intumwa za Komite Olempike muri ibi bihugu zigiye guteranira i Kigali mu nama y’iminsi ibiri iziga uko zahuza imbaraga mu kuzamura siporo ndetse n’uko zashaka abaterankunga mu bikorera zikareka kuba umutwaro kuri Leta nk’uko Amb. Munyabagisha Valens uyobora Komite Olempike y’u Rwanda ari nayo yazanye iki gitekerezo yabitangaje.
Yagize ati “Twaricaye dusanga muri Zone 5 nta marushanwa akunda kuhabera akenshi ugasanga binatugiraho ingaruka iyo tugiye mu marushanwa nka Olempike, kuko tutaba twipimye n’abandi ngo turebe imyiteguro yacu uko ihagaze. Ubundi ahandi, buri bihugu bihuriye muri Zone biba bifite amarushanwa abihuza ari nayo akomeza ubufatanye.”
Yakomeje agira ati “Ikindi, twasanze ayo marushanwa rimwe na rimwe atabaho kubera n’ubushobozi buke kuko usanga tukireba kuri za Leta zacu. Ubu turashaka kwiga uburyo twakwegera ibigo by’abikorera kugira ngo dufatanye kuko nabo hari ibyo bakunguka ahubwo ikibazo kibaho ni ugushyira ibintu ku murongo.”
William F. Blick uyobora Komite Olempike ya Uganda, yashimangiye ko gushyira hamwe ari cyo cyazamura siporo muri Zone 5 aho yatanze urugero rw’uburyo ibihugu nka Ethiopia, Kenya na Tanzania byateye imbere mu gusiganwa ku maguru byafasha ibindi, Uganda iri imbere mu iteramakofe igatanga umusanzu ku bindi bihugu ku buryo mu gihe kiri imbere Zone 5 yajya yitabira amarushanwa igiye gushaka imidali.
Ibihugu bigize Zone 5 birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Misiri, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia n’u Burundi, byose bizaba bihagarariwe muri iyi nama iteganyije hagati ya tariki 28-29 Kamena 2018, izitabirwa na bamwe mu bikorera.







Ibitekerezo 0