Siporo ni imikino, ni imyidagaduro, ni amarushanwa ariko na none ikaba inzira y’ubukungu. Hejuru y’ibyo, ifite kinini ivuze mu kugaragaza isura y’igihugu binyuze mu bakinnyi n’amakipe agihagarariye mu marushanwa mpuzamahanga.
Ni yo impamvu uyu munsi, Abanya-Ghana ntibishimiye ko nta mukinnyi wabo uzagaragara mu Mikino Olempike y’i Paris uyu mwaka mu gihe u Burusiya butumva uburyo abakinnyi babwo batazemererwa kwitabira ibirori bitangiza iyi mikino, aho amabendera y’ibihugu byose byitabiriye agaragazwa.
Aya marushanwa ni amwe mu akomeye mu isi ya siporo kuko na yo aba buri myaka ine nk’uko bimeze ku Gikombe cy’Isi cya Ruhago gikurikirwa na benshi. Aho akorera itandukaniro ariko, yitabirwa muri siporo zirenga 30, ndetse Imikino iheruka kubera i Tokyo mu 2021 (Tokyo 2020) yitabiriwe n’abakinnyi basaga ibihumbi 11.
U Rwanda ruhagaze gute mu myiteguro ya Paris 2024?
Mu gihe amateka y’Imikino Olempike yatangiriye i Athènes mu Bugereki mu 1896, u Rwanda rwitabiriye iyi mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.
Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10 mu gihe ubuheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.
Kuri iyi nshuro, amaso ahanzwe i Paris, ndetse ni urugendo Komite Olempike y’u Rwanda yatangiye mu myaka ine ishize aho habaho uburyo bwo gutegura abakinnyi bashobora kuyikina nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Visi Perezida wayo wa Kabiri, Umutoni Salama, akaba ari na we ushinzwe ibijyanye n’abazitabira Imikino y’uyu mwaka.
Ati “Hari imyiteguro iri gukorwa nubwo bitoroshye. Hari imikino isaba gushaka itike, hari n’indi ikiri kuba kugira ngo itike iboneke. Mu kwitegura, hari abakinnyi baba barabonye ‘Olympic scholarship’ ibafasha kwitegura. Abo barimo batatu bo mu Magare, abahungu babiri n’umukobwa umwe, harimo umukobwa wo muri Taekwondo n’uwo muri Triathlon n’umuhungu wo mu Mikino Ngororamubiri.”
“Hari n’abandi bafite ‘Team Support Grant” ari bo Beach Volleyball, abahungu n’abakobwa. Na bo bari mu myiteguro, hari amarushanwa bakiri kwitabira, turi kureba ko ashobora kubaha itike. Hari n’abandi bagishaka itike ku buryo urutonde ntakuka rw’abazajya i Paris dushobora kurubona muri Kamena.”
Ku bijyanye n’abamaze kubona itike, Umutoni Salama yagize ati “Hari umukinnyi Mukandanga Clémentine usiganwa ku maguru, wamaze kubona itike, aba mu Butaliyani. Mu Magare, biteganyijwe ko hazagenda abakinnyi batatu ariko amazina yabo ntabwo aremezwa.”
Kuva mu 2021, abakinnyi batandatu bahawe ubufasha bwo kubategurira Imikino Olempike ni Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Moïse na Ingabire Diane basiganwa ku magare.
Hari kandi Ndacyayisenga Aline ukina Taekwondo, Uwineza Hanani ukina Triathlon na Nimubona Yves usiganwa ku maguru.
Uretse abo, hari kandi n’abandi icyenda bahawe ubufasha bwa “Continental Athlete Support Grant” kuva mu 2022, barimo Ndutiye Shyaka Maic, Niyitanga Halifa and Ntwari Fiston bakina Karate, Munyakazi Vincent, Umurerwa Nadège na Kayitare Bénoît bakina Taekwondo, kongeraho Imanizabayo Emelyne, Uwitonze Claire na Nsengiyumva Justin basiganwa ku maguru.
Abandi ni Yezakuzwe Lucie, Ntungane Espoir Emery na Munyenza Flavien bafashijwe kwitegura amarushanwa atandukanye arimo Shampiyona Nyafurika ya Karate.
Muri Beach Volleyball, amakipe yahawe inkunga iyafasha kwitegura imikino n’amarushanwa yo gushaka itike ya Paris 2024 ni iya Munezero Valentine na Mukandayisenga Benitha ndetse n’iya Uwiringiyimana Albertine na Tuyishime Aloysie mu bagore. Ay’abagabo ni Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ndetse na Niyonkuru Gloire na Akumuntu Kavalo Patrick. Yose azakina icyiciro gikurikiraho ku rwego rw’Umugabane wa Afurika mu gushaka itike y’Imikino Olempike.
Haracyari imbogamizi mu myiteguro y’Imikino Olempike
Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, yashimangiye ko kuba hari abakinnyi batinda kubona itike biri mu bituma imyiteguro itagenda neza, bamwe mu bitabira ntibagire umusaruro wifuzwa.
Ati “Mu irushanwa, icya mbere ni imyiteguro. Iyo wagize imyiteguro myiza witwara neza, ariko hamwe n’ubushobozi dufite, ntabwo navuga ngo turategura umukinnyi imyaka ine cyangwa imyaka itanu nk’uko abandi babikora. Mu gihe tubonye ubushobozi, navuga ko tugerageza kugira imyiteguro tubafashamo.”
“Kuba batinda kumenya niba bazitabira ni imbogamizi, ariko si kuri twe gusa, n’abandi bibabaho kuko hari amarushanwa atanga itike aba habura igihe gito.”
Yongeyeho ko kuri iyi nshuro, hari uburyo batekereje gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda bazitabira Imikino ya Paris 2024 aho bazabanza kugira umwanya wo kwitoreza mu Bufaransa.
Ati “Hari ikindi twifuje gukorera abakinnyi bazabasha kwitabira iyo mikino, kuba bagera i Paris mbere, bakagira nk’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bari kwimenyereza ikirere mu mwiherero w’imyitozo. Biri mu bishobora kubafasha.”
Mu Mikino ya Tokyo 2020, u Rwanda rwari rwahagariwe n’abakinnyi batanu barimo babiri basiganwa ku maguru, umwe usiganwa ku magare na babiri bakina umukino wo koga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!