Uyu mwaka iki gikombe cy’Isi kizabera mu Buhinde, kikazakinwamo imikino 52.
U Rwanda rumaze kwakira amarushanwa akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rwa Afurika. Rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, icy’abatarengeje imyaka 17 ndetse umwaka ushize runakira igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, cyagenze neza cyane.

Nkuko KT Press yabyanditse, u Rwanda nirwemererwa kwakira igikombe cy’Isi bizatuma abakinnyi b’abanyarwanda bigaragaza ku rwego mpuzamahanga, binongere umusaruro w’ubukerarugendo n’ishoramari by’igihugu.

Mu gihe cya CHAN habarurwa abagera ku bihumbi 200 baherekeje amakipe yabo 16 yitabiriye iyo mikino.

Icyizere ni cyose cy’uko umubano urangwa hagati y’u Rwanda na FIFA watuma ruhabwa kwakira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17. Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yasuye u Rwanda ndetse mu kwezi gushize Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, nawe asura inzu ndangamurage y’umupira w’amaguru iri i Zurich mu Busuwisi.

U Rwanda rufite gahunda ya MICE igamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’ibikorwa binini. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyatangaje ko mu gihe cy’amarushanwa ya CHAN, nibura miliyoni 37’amadolari zinjiye mu bukungu bw’igihugu.

Iri rushanwa ryatwaye miliyari zirenze enye z’amafaranga y’u Rwanda, amenshi akaba yaragendeye mu gusana ibikorwa remezo bikomeje kwifashishwa mu mikino n’ibikorwa bitandukanye mu gihugu.