Ni umukino wa nyuma wabereye muri Botswana kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Nzeri 2022, warangiye u Rwanda rutsinze Tanzania ku kinyuranyo cya wickets esheshatu.
Muri uyu mukino Tanzania ni yo yawutangije ikubita udupira ibizwi nka Batting ndetse byatumye isoza igice cya mbere yashyizeho amanota 84 muri Overs 18.
Iki gice kandi cyarangiye u Rwanda rwasohoye abakinnyi bose ba Tanzania, mu bizwi nka “all out of wickets”.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye igice cya kabiri isabwa gutsinda amanota 85 ngo ibe yegukanye igikombe.
Bigoranye Abangavu b’u Rwanda baje kubigeraho kuko batsinze amanota 86 muri overs 15 n’udupira tune.
Muri icyo gice Tanzania yasohoye abakinnyi bane b’u Rwanda.
Ishimwe Henriette ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino nyuma yo gusohora abakinnyi batatu ba Tanzania.
Iyi ntsinzi yahesheje u Rwanda itike yo kuzitabira imikino y’Igikombe cy’Isi, kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.
Uyu mukino wabanjirijwe ni uwo gushaka umwanya wa gatatu, Namibia itsinda Uganda ku kinyuranyo cya Wickets enye.
Ibihugu bimaze kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi birimo Afurika y’Epfo, u Rwanda, Australia, Bangladesh, u Bwongereza, u Buhinde, Ireland, Nouvelle-Zélande, Pakistan, Sri Lanka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Zimbabwe, Indonesia, Ecosse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!