00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwegukanye umudali muri Shampiyona y’Isi ya Cross-Country ihuza amashuri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 May 2024 saa 11:47
Yasuwe :

Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa batarengeje imyaka 18 yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba iya gatatu muri Shampiyona y’Isi ya Cross Country yahuje ibigo by’amashuri, ikabera i Nairobi muri Kenya hagati ya tariki ya 10 n’iya 14 Gicurasi 2024.

Iyi mikino yabaga ku nshuro yayo ya 24, bikaba ubwa mbere ibereye muri Afurika, yakinwe mu byiciro bitatu; Abatarengeje imyaka 18, 15 na 12.

U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri, ni ukuvuga iy’abahungu igizwe n’abakinnyi bane n’indi y’abakobwa igizwe n’abakinnyi bane, bose hamwe bakaba umunani mu batarengeje imyaka 18.

Ikipe y’u Rwanda y’Abakobwa yegukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba iya gatatu mu makipe icyenda yakinishije abakinnyi guhera kuri bane.

Byabazwe muri ubwo buryo kuko hari n’ibihugu bihagararirwa n’abakinnyi bakina bashaka ibihembo by’umuntu ku giti cye bitabaye ngombwa ko buzura bane, kimwe n’uko hari ibirenza uwo mubare.

Nyuma yo guteranya ibihe buri mukinnyi yakoze, umukinnyi w’Umunyarwanda wasoreje hafi ni Uwitonze Claire wabaye uwa 10 muri 77 basoje irushanwa akoresha iminota 11 n’amasegonda 36 ku ntera ya metero 3400.

Ikipe y’Abahungu na yo yarigizwe n’abakinnyi bane yasoje ku mwanya wa karindwi mu makipe 16 yari ahagarariye ibihugu byiyandikishije ko bifite abakinnyi bane bazabarirwa ibihe hagateranywa amanota yabo.

Iki kiciro cy’abahungu cyasojwe umukinnyi w’Umunyarwanda waje hafi ari Siborurema Ephrem wabaye uwa 30 mu bakinnyi 111 basoje irushanwa, akoresha iminota 17 n’amasegonda atanu ku ntera ya metero 5100.

Iyi mikino ya "ISF World School Cross Country Championship" yari yitabiriwe n’abakinnyi 481 baturutse mu bihugu 21 byo ku migabane itanu.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 18, u Rwanda rwabaye urwa gatatu aho rwakurikiye Kenya ya mbere na Uganda ya kabiri
Abagize itsinda ryari rihagarariye u Rwanda bifotozanya imidali n'igihembo begukanye
Igihembo ikipe y'u Rwanda yegukanye nyuma yo kwitwara neza mu bakobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages