Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018 nibwo abahagarariye imikino y’abakozi mu Rwanda ‘Association Rwandaise pour la Promotion du Sport au Travail/ARPST’ bitabiriye iyi nama yateranye muri Algeria.

Umuyobozi w’imikino y’abakozi mu Rwanda, Mpamo Thierry, ni we witabiriya iyi nama ibanziriza imikino Nyafurika y’abakozi igiye gukinwa ku nshuro ya mbere aho izatangira tariki 20 kugera 23 Ukuboza 2018 mu Mujyi wa Alger.

Mpamo yabwiye IGIHE ko bishimiye kuba u Rwanda rwabonye umwanya muri uyu muryango kuko bizongera ihangana ry’amakipe mu marushanwa y’abakozi imbere mu gihugu.

Ati “Umwanya twabonye muri iyi mpuzamashyirahamwe uzadufasha kugera kuri byinshi birimo kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu mahanga kuko dufite ibigo bifite abakozi bari ku rwego rwo hejuru mu mikino itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Umwanya mu marushanwa ya Afurika uzazamura ihangana imbere mu gihugu kuko ibigo bizaba bihatanira kujya muri aya marushanwa kandi bishobora no kutugeza ku rwego rw’Isi kuko amakipe yitwara neza yitabira amarushanwa y’isi ategurwa na Confederation International du Sport Travailliste (CIST)”

Indi nyungu ni uko abasifuzi n’abatoza b’imikino y’abakozi mu Rwanda bazahabwa amahugurwa nkuko bisanzwe bikorwa ku bindi bihugu biri muri iyi mpuzamashyirahamwe nka Algeria, Tunisia, Senegal, Cameroun, Burkina Faso, Eritrea, Madagascar, Gambia, Niger, Misiri n’ibindi.

Imikino ikinwa mu marushanwa ya Afurika y’abakozi ni umupira w’amaguru ukinirwa mu nzu (Futsal), Volleyball, Handball, Table Tennis, n’imikino ngororamubiri.

Umuyobozi wa OSTA wayoboye inama yakiriwemo u Rwanda nk’igihugu gishya, Dr. Malik Atour yaboneyeho gutangaza ko mu marushanwa ya 2019 iyi mikino izongerwaho igikombe cy’umupira w’amaguru.

Mu nama yateraniye muri Algeria u Rwanda rwakiriwe mu mpuzamashyirahamwe y'imikino y'abakozi muri Afurika
Mu nama yateraniye muri Algeria u Rwanda rwakiriwe mu mpuzamashyirahamwe y'imikino y'abakozi muri Afurika
Mpamo Thierry yakiriwe na Dr. Malik Atour uyobora OSTA
Mpamo Thierry yakiriwe na Dr. Malik Atour uyobora OSTA