00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2026 saa 08:42
Yasuwe :

Buri tariki ya 23 Kamena, Isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamanga Olempike “Olympic Day”.

Binyuze muri Komite Olempike, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi, aho ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabereye muri Green Hills Academy kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Kamena 2026.

Uyu mwaka Komite Olempike y’u Rwanda yateguye kwizihiza uyu Munsi ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga, iry’Imikino Ngororamubiri, irya Taekwondo n’irya Kung-Fu Wushu mu bukangurambaga bwo kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Kamena 2026.

Ni ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha Imikino Olempike y’Urubyiruko izabera i Dakar muri Sénégal mu Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka, aho u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi icyenda bavuye muri izi siporo enye.

Mu bitabiriye igikorwa cyo kuri iki Cyumweru harimo abayobozi ku rwego rwa Minisiteri ya Siporo, Komite Olempike y’u Rwanda n’amashyirahamwe y’imikino yafatanyije n’uru rwego ruhagarariye Komite Olempike Mpuzamahanga mu gihugu.

Kwizihiza uyu munsi byahujwe n’amarushanwa yo koga yabereye muri piscine ya Green Hills Academy, yahuje abahungu n’abakobwa bari mu byiciro binyuranye by’atarengeje imyaka 18, mu gihe harushanyijwe n’icyiciro cy’abakuru.

Abitabiriye bahawe kandi ubutumwa bw’ibanze bubashishikariza kurangwa n’indangagaciro Olempike ari zo ubudashyikirwa, ubucuti no kubahana.

Insanganyamatsiko yahuriweho n’Isi yose uyu mwaka, igamije gukangurira abantu gukora siporo no kubibutsa ko babishoboye.

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, avuga ko abana barushanyijwe bagaragaje ko babishoboye nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.

Yongeyeho ati “Mwabibonye ko turi kwitegura Dakar 2026. Dufitemo abakinnyi b’umukino wo koga, bamwe muri bo bari hano. Ni bo baduhagararira mu marushanwa mpuzamahanga twitabira, ndetse ntabwo ari i Dakar bazagurukira gusa.”

Yashimangiye ko indangagaciro Olempike ntaho zitageza umwana uzifite ndetse siporo ifasha mu kubaka umuryango binyuze mu kugira ubuzima bwiza no gushyira hamwe.

Bahire Brave Christ ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, yashimiye abateguye uyu munsi n’abawitabiriye barimo abana bakinnye.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi ntabwo twizihije Umunsi Olempike gusa, twizihije indangagaciro Olempike, akaba ari ikintu cyiza ko aba bana tuzibigisha bakazagira ikinyabupfura muri siporo yabo. Twabikora dufatanyije kandi u Rwanda rurashoboye.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RAF), Munyana Cynthia, yashimiye Komiye Olempike y’u Rwanda yateguye iki gikorwa, abakinnyi bitabiriye n’ababyeyi bari babaherekeje kandi bakaba bakomeza kubashyigikira.

Yonyegeho ati “Mwabonye bagenzi banyu bagiye bahagararira u Rwanda mu Mikino Olempike, namwe rero birashoboka. Uyu munsi ni bo ariko namwe mwabigeraho.”

Umunsi Mpuzamahanga Olempike uba ari umwanya wo kuzirikana ishingwa rya Komite Olempike Mpuzamahanga yatangijwe na Pierre de Coubertin ku wa 23 Kamena 1894. Ni umwanya mwiza kandi wo kwigisha indangagaciro Olempike, kwishimira siporo no kuzirikana ibyiza byayo.

Piscine ya Green Hills Academy ni yo yabereyemo iri rushanwa ryahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y'u Rwanda, Rugigana Jean Claude, asobanurira abana bitabiriye iki gikorwa ibyerekeye indangagaciro Olempike
Kapiteni w'Ikipe y'Igihugu ya Volleyball mu Bagore, Munezero Valentine, wanahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu Mikino Olempike y'Urubyiruko yabereye i Buenos Aires muri Argentine mu 2018, ari mu baganirije abakinnyi bitabiriye iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike
Abitwaye neza mu byiciro byarushanyijwe bashimiwe
Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Umulinga Alice, yavuze ko indangagaciro Olempike ntaho zitageza umwana uzifite
Bahire Brave Christ ushinzwe Iterambere ry’Ibikorwaremezo ni we wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo muri iki gikorwa
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia
Buri mwaka, u Rwanda rwifatanya n'Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Olempike

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages