Muri rusange iyi mikino izitabirwa n’ibihugu umunani ari byo; Zimbabwe, Tanzania, Kenya, u Rwanda, Botswana, Namibia, Nigeria na Uganda izakira irushanwa.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Leonard Nhamburo, yahamagaye abakinnyi azifashisha muri iyi mikino, anavuga ko biteguye kwitwara neza kuko bafite ubunararibonye.
Ati “Hamwe n’ubunararibonye dufite, turiteguye cyane. Intego zacu ni ugukina Cricket nziza, twizeye gukorera hamwe ndetse icyo gihe intsinzi izizana. Turiteguye kandi dufite icyizere cyo guhangana.”
U Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Uganda ku Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2023, rukurikizeho Nigeria ku wa 12 Ukuboza, mu gihe ruzasoza amatsinda rukina na Namibia tariki 14 Ukuboza 2023.
Umutoza Nhamburo yahamagaye ikipe yiganjemo abakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 muri Mutarama.
Abo bakinnyi 14 barangajwe imbere na Kapiteni Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisèle, Uwase Merveille, Murekatete Belyse na Ikizwe Alice.
Hari kandi Niyomuhoza Shakila, Umutoniwase Clarisse, Irera Rosine, Muhawenimana Immaculate, Nyirakundineza Josiane, Umutoniwase Zuluphati, Tumukunde Marie Joseph na Irakoze Flora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!