00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhanga bw’umukecuru w’imyaka 65 wazonze benshi mu kubuguza (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2026 saa 07:48
Yasuwe :

Mukandekezi Rozarie w’imyaka 65 utuye mu Karere ka Kamonyi, ni umwe mu bakinnyi beza bazi kubuguza ku rwego rw’igihugu, gusa muri uyu mwaka wa 2026 ntiyahiriwe n’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026.

Uyu ni umwe mu bitwaye neza mu gukina uyu mukino ukinirwa ku gisoro, ndetse ku nshuro ya kane yikurikiranya asohokera Intara y’Amajyepfo mu mikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup.

Nyuma y’uko atsindiwe mu mikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera, ku Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2026, yavuze ko inkuru ye yo gukunda imikino by’umwihariko igisoro, yatangiye ari muto.

Ati “Natangiye kugikina mfite imyaka 10, ncyigishwa n’ababyeyi banjye kuko aho navukiye i Nyanza, bajyaga gutarama i bwami bakagikina. Ndagikunda, nkakunda n’umupira w’amaguru kuko mfana Rayon Sports.”

Yavuze ko uyu mwaka atitwaye neza kuko irushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi bashya atamenyereye.

Ati “Uyu mwaka nagize amahirwe make, ariko niteguye ko umwaka utaha nzatsinda. Maze gukina muri iri rushanwa inshuro enye, ku rwego rw’intara maze gutsinda inshuro eshatu, ariko mu rwego rw’igihugu natsinzemo rimwe, mu 2023.”

“Uyu ni umukino uruhura ubwonko, kuko iyo unaniwe uvuye nko mu kazi urakina ukumva ugaruye ubuzima. Ikindi kandi byigisha n’imibare. Abato babyige babimenye, kugira ngo ntibyitwe iby’abakecuru n’abasaza.”

Mukandekezi Rozarie w’imyaka 65 ari mu bakina imikino ya nyuma y'Umurenge Kagame Cup
Mukandekezi Rozarie aheruka kwegukana Umudali wa Zahabu mu 2023
Imikino y'Umurenge Kagame Cup 2026 yasorejwe mu Karere ka Bugesera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages