00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko siporo yagize uruhare mu kurokoka kwa bamwe ba-sportifs muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2026 saa 01:18
Yasuwe :

Ntibyabaye kuri buri wese, ariko urukundo rwakabaye ruranga aba-sportifs rwatumye hari bake barokoka Jenoside yakorewe Abatutsi bavuye mu nzara z’abashoboraga kubambura ubuzima.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva ku itariki ya 7 Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Muri abo bishwe harimo abayobozi mu mashyirahamwe y’imikino n’amakipe, abakinnyi n’abafana ndetse no mu babigizemo uruhare harimo abari muri ibyo byiciro byose.

Nubwo bimeze bityo, hari abagize umutimanama n’ubumuntu, babona wawundi bakunda, ubaha ibyishimo ku bibuga kubera siporo bagahitamo kumukiza.

Hari amazina azwi nka Shihan Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi barenga 100 yifashishije ubuhanga bwe mu mukino wa Karate.

Nubwo siporo, cyane umupira w’amaguru wari ukunzwe kurusha indi mikino mu Rwanda, yakoreshejwe mu kubiba urwangano n’ivangura mu Banyarwanda, hari bake basigaranye ubumuntu bwo kwibuka ko hari uburyo yakabafashije kugira ubumwe.

Nubwo Jean Lambert Gatare atakiri ku Isi y’abazima, nyuma yo kwitaba Imana azize uburwayi mu 2025, ariko wumvise uburyo yarokotsemo, na we waharanira ko siporo iba inzira yo guhuza abantu aho kubatandukanya.

Mu 2019, uyu wari Umuyobozi wa Radio na Televiziyo Isango Star, yavuze ko icyatumye arokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari uko yari umukunzi wa Rayon Sports.
Mu buhamya uyu wigeze kuba Umunyamakuru w’Imikino kuri Radio Rwanda yatanze, yavuze uburyo yashoboraga kwicwa n’interahamwe, ariko isanze ari umufana wa Rayon Sports iramubabarira.

Ati “Mu 1994 Jenoside irimbanyije, turimo kwihishahisha ibintu byarayoberanye, hari ahantu umuntu w’interahamwe yamvumbuye nihishe. Interahamwe iba inguyeho, iti ‘ariko nkuzi hehe? Nkuzi Kicukiro, Gatsata, Nyamirambo? Ndabona nkuzi!’”

“Naramubwiye nti ntabwo natuye Kicukiro ariko mpaza nje kureba imyitozo ya Rayon Sports [icyo gihe yakoreraga ahari IPRC ubu]. Yahise ambwira ko ari ho anzi, ati ‘Uri Umu-Rayon rero? Nti ndi Umu-Rayon. Ahita ambwira ati ‘Genda uzicwe n’abandi.’”

Gatare yavuze ko nubwo nta bundi bufasha yahawe n’uwo wari ugiye kumwica, ariko byibuze ari we yakeshaga kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Gusa yakomeje avuga icyamubabaje ari uko abakunzi b’imikino batigeze bigishwa ko urukundo bakunda amakipe yabo bashobora no kurukoresha hagati yabo nk’Abanyarwanda.

Ati “Ikintu cyambabaje, kiriya gihe kimwe n’Abanyarwanda bose, ntabwo abantu bari barigishijwe y’uko iyo Rayon Sports ukunda idashobora kubaho idafite abantu, abantu urimo urabica, iyo Rayon Sports izabaho ite? Izakinirwa na nde? Izafanwa na nde?”.

Yongeyeho ati “Ntiyanyishe kuko yambonyemo ubu-Rayon, ariko yica abandi. Ntabwo ari byiza.”

Iyi nkuru ye ntitandukanye cyane n’iya Murangwa Eugène Eric wari umunyezamu wa Rayon Sports mu gihe cya Jenoside.

Murangwa avuga ko ubwo we na mugenzi we babanaga baterwaga n’abasikare mu rugo, yarokowe n’amafoto yari afite agaragaza ko asanzwe akinira Rayon Sports.

Yafashijwe kandi n’abo bakinanaga, bo batahigwaga, nyuma ahishwa n’umuyobozi w’Interahamwe wafanaga iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Ati "Mu by’ukuri, icyo gihe twabashije gukira icyo gitero cy’abasirikare bari baje aho kubera ko umwe muri bo yabashije kumenya, akamenya ko ndi Murangwa wo muri Rayon Sports, bitewe n’amafoto yabonye muri album.”

“Barimo batera hejuru ibintu bavuga ngo barashaka intwaro, ya album yaje kugaragaramo amafoto, umwe ayabonye arambaza ati ‘uri Toto?’, ndamubwira nti ‘Ndi we’, hanyuma ibyo biba impamvu z’uko ntacyo badutwaye.”

Murangwa yaje kuva aho yabaga i Nyamirambo ku wa 8 Mata 1994, asanga abakinnyi bakinanaga ariko batahigwaga.

Ati “Nahabaye mu gihe kigera ku kwezi, abo bagenzi banjye bampishe, bagerageza gukora ibishoboka byose ngo hatagira ibibazo mpura na byo.”

“Kugeza ubwo Interahamwe zaje zinshakisha ziranamfata, baranjyana, zavugaga ko hari umuntu wabantumye. Ariko ku bw’amahirwe, abo bagenzi banjye twakinanaga baza kubanyambura. Babanyambuye batanze amafaranga ndetse haza kuzamo n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda za kera, wari mubyara w’umwe muri abo bakinnyi twakinanaga. Bituma babasha kubanyambura, ndagaruka aho mu rugo.”

Irindi zina rizwi muri siporo y’u Rwanda ni Karekezi Olivier, umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, agatoza Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Gusa ibyo byose byabaye nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaburiyemo umuvandiwe we wiciwe mu maso ye.

Mu buhamya yatanze, Karekezi Olivier yagize ati “Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.”

“Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.”

Ni ko byagenze kandi kuri Kayiranga Jean Baptiste wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ akanatoza amakipe akomeye mu Rwanda, aho na we yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abifashijwemo n’uwayoboraga Rayon Sports muri icyo gihe.

Ati "Navuye mu Rwanda muri Gicurasi, ngera i Gitarama, uwari umuyobozi wa Rayon Sports ni we wantwaye. Na we yari yahunze ariko afite ukuntu abayeho, yari Perezida wa Rayon Sports amenye ko nageze i Gitarama aravuga ati ’mumuzane.’”

“Byari bikomeye Jenoside yari yatangiye, ndagenda ahantu yabaga yipfuritse ndyama ahongaho nkarya ibyo yaryaga, aza gushaka abantu baduherekeza, tugera i Cyangugu twinjira i Burundi tugezeyo ampa n’itike. Nari mu bantu mbese yemeraga icyo gihe nk’umukinnyi, yaravuse ati ubwo ari we uri hafi reka mufashe.”

Shihan Sinzi Tharcisse yarokoye Abatutsi 118 yifashishije ubuhanga bwe muri Karate
Interahamwe yanze kwica Jean Lambert Gatare kuko bahuriraga ku myitozo ya Rayon Sports
Ifoto igaragaza ko akinira Rayon Sports yatumye Murangwa Eugene aticwa n'Interahamwe
Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', yarokotse Jenoside abikesha ko yakinaga umupira w'amaguru
Kayiranga Baptitse yafashijwe n'uwari Umuyobozi wa Rayon Sports guhunga mu gihe cya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages