Ayo mafarangara arimo angana na 151.913.592 Frw yohererejwe za federasiyo z’imikino zinyuranye ariko ntihagaragazwe imikoreshereze yayo, n’andi angana na 991.181.282 Frw ataragaragarijwe inyandiko zuzuye z’imikoreshereze yayo nk'uko byagaragajwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta muri raporo y'umwaka wa 2023/2024.

Ibi byavuye mu isesengura ryakozwe na Komisiyo Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC).

Depite Germaine Mukabalisa yagaragaje ko ibibazo by’imikorere idahwitse kuri Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bikomeje kuba agatereranzamba.

Ati “Aya mafaranga yohererezwa amashyirahamwe y’imikino itandukanye ntakoreshwe, umwaka ushize Inteko yari yafashe umwanzuro ko Minisiteri igomba gukemura ibyo bibazo ariko twabonye Minisiteri itarakemuye ikibazo. Ni ikibazo kuba Inteko rusange yarafashe umwanzuro ngo bikemuke, Minisiteri ntibikemure, uyu mwaka PAC ikaba irayibonye ariko ndashima ko Ubushinjacyaha buzakurikirana ayo mafaranga.”

Depite Mukabalisa yavuze ko Inteko Rusange iyo yatoye umwanzuro ugahabwa Minisiteri ntiwukurikize, ikiba gikwiye gukurikiraho ari ukubishyikiriza Minisitiri w’Intebe.

Ku wa 7 Nyakanga 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo yitabye Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) kugira ngo isobanure ibijyanye n’amakosa yagaragaye muri raporo y’ubugenzuzi yakorewe mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024.

Icyo gihe Abayobozi ba Minisiteri ya Siporo bemeye ko bagize intege nke mu kumenyekanisha raporo z’amafaranga yahawe amashyirahamwe y’imikino ndetse no kubahiriza iminsi igenwa mu itangwa ry’amasoko ya Leta.

Muri ibyo harimo ubukererwe mu gukora isesengura ry’amasoko aho ubugenzuzi bwagaragaje ko amasoko atanu afite agaciro gasaga miliyoni 190 Frw, yakerewe gusesengurwa kugeza ku minsi 56 n’abapiganwe ntibamenyeshwa impamvu.

Hari kandi gukererwa gusinya amasezerano y’amasoko, aho ubugenzuzi bwagaragaje ko amasoko 25 afite agaciro karenga miliyoni 200 Frw, amasezerano yasinywe yarakerewe hagati y’iminsi 12 na 76.

Ikindi ni ugutinda kugaragaza raporo z’amafaranga yakoreshejwe muri za federasiyo na komite by’imikino, aho inyandiko Minisiteri ya Siporo yandikiye za federasiyo z’imikino yohereza inkunga zigaragaza ko zagombaga gutanga raporo y’ayo mafaranga mu gihe kitarenze iminsi 20 nyuma yo gushyira umukono ku bikorwa byateguwe.

Ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko federasiyo esheshatu zahawe agera kuri miliyari 6,9 Frw, zatanze raporo zifite ubukererwe kugera ku minsi 589.

Igenzura ryakozwe kandi ryagaragaje ko Minisiteri ya Siporo yohereje amafaranga angana na miliyari 13,4 Frw muri za komite zitandukanye z’imikino hagamijwe gushyigikira ibikorwa bitandukanye, ariko arenga miliyoni 151 Frw nta raporo igaragaza uko yakoreshejwe yohererejwe Minisiteri.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko arenga miliyoni 990 Frw, yakoreshejwe na federasiyo mu bikorwa bitandukanye atari afite impapuro zigaragaza icyo yakoze.

Hagaragajwe kandi ko Minisiteri ya Siporo itigeze ikora igenzura ku ikoreshwa ry’arenga miliyari 13 Frw yahorereje za federasiyo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024.

Depite Germaine Mukabalisa yagaragaje ko ibibazo by’imikorere idahwitse kuri Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bikomeje kuba agatereranzamba
Depite Germaine Mukabalisa yagaragaje ko ibibazo by’imikorere idahwitse kuri Minisiteri ya Siporo n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bikomeje kuba agatereranzamba