00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwe nk’umu-sportif, kubyaza Stade Amahoro umusaruro n’intego zagutse z’u Rwanda muri Siporo: Ikiganiro na Minisitiri Mimosa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 May 2024 saa 08:12
Yasuwe :

Hashize imyaka ine n’igice Munyangaju Aurore Mimosa wari Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Ubwishingizi (SONARWA) aho yari ashinzwe ishami ry’ubuzima (SONARWA Life), agizwe Minisitiri wa Siporo.

Munyangaju yabaye Minisitiri wa mbere wahawe inshingano zo guteza imbere imikino gusa kuko ubusanzwe iyi minisiteri yabifatanyaga n’umuco, naho mbere hakaba harimo n’urubyiruko.

Mu kiganiro ‘The Long form’ yagiranye Sanny Ntayombya, yagarutse ku buzima bwo kuva mu bigo by’abikorera yanyuzemo, birimo SONARWA na COOPEDU, akisanga ari muri Minisiteri ya Siporo.

Yagarutse kandi ku mishinga minini u Rwanda rufite muri siporo irimo uwo kwagura Stade Amahoro izajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza n’ibyo kuba rwakwakira Igikombe cya Afurika cyangwa andi marushanwa akomeye nk’isiganwa rya Formula One.

Sanny Ntayombya: Mbere na mbere ndashaka kumenya bike kuri wowe, hari siporo wigeze ukina mu gihe cyashize?

Minisitiri Munyangaju: Natangiriye kuri Volleyball, ariko byarangiye ndi muri Basketball. Gusa birumvikana, nk’abana bose, natangiye nkina umupira w’amaguru ariko nza kubona ko bitakunda. Nakinnye Basketeball. Yego narabikoze [gukina ku rwego rwo hejuru]. Nakiniye Ikipe y’Igihugu mu gihe kirekire gishize.

Nakinnye muri Kaminuza, mu mashuri yisumbuye. Basketball narayikinnye cyane. Nari umu-pivot. Mu gihe cyacu nubwo wabaga ukinira ishuri ryisumbuye, watoranywaga ngo ukinire Ikipe y’Igihugu, nyuma ugasubira ku ishuri.

Nanakinnye Volleyball ku ishuri. Nabaga muri Basketball na Volleyball icya rimwe. Natangiye Volleyball mbere ya 1994 aho navukiye i Burundi. Nize Kaminuza i Butare, nanakinnye ari ho ndi, ndi n’i Kigali.

Muri rusange, sinakinnye Volleyball ndi i Butare, nayikinnye ndi mu mashuri yisumbuye. Ikindi gihe byari Volleyball na Basketball, noneho birangira nkinnye Basketball kuko narayikunze, hari n’ikipe nakiniraga nkiri muto i Burundi. Ubwo nari ngarutse mu Rwanda, nakomeje gukina Basketball, sinigeze nkina Volleyball ndi mu Rwanda.

Nakinnye Basketball gusa mu mashuri yisumbuye, muri Kaminuza, nakiniraga Ikipe y’Igihugu icyo gihe. Hari mbere yo mu 2000.

Mbere wari mu bijyanye na Banki, uvamo uba Umuyobozi Mukuru muri SONARWA , mu 2019 ugirwa Minisitiri wa Siporo. Mu myaka itanu ishize, uyoboye Siporo y’u Rwanda. Ni ibintu ufata gute?

Gukurira mu muryango w’aba-sportifs, no gukura uri umukinnyi kuva mu buto bwanjye; guhindura mva mu bigo by’abikorera nkajya muri Minisiteri ya Siporo byaroroshye, yego ntihabura imbogamizi ariko zidateye ikibazo.

Kugira amahirwe yo kuba umwe mu bagira uruhare mu iterambere rya siporo byanteye ishema njye nka Mimosa kandi ntabwo ari ikintu mfata gutyo gusa.

Ntubibona nk’imbogamizi kuba waravuye mu bigo byoroshye kuyobora, ukaza muri siporo ihinduka buri kanya?

Yego, birumvikana. Ntushobora kuvuga ko utahura n’imbogamizi. Mbere na mbere kuva mu bigo by’abikorera, uravuga uti ‘Yego, nagizwe Minisitiri, ni ishema kuba muri iyo kipe [abagize guverinoma], noneho ugatekereza uti ‘ni iki ngiye gukora nka Minisitiri?’ kuko mu kuri ntuzi icyo ugiye gukora. Ubimenya wamaze kubigeramo. Muri rusange, iyo ni yo mbogamizi, ariko iyo watangiye hari abantu bahari bagufasha, bikorohamo.

Na none nk’uko nabivuze, kuba narabaye umukinnyi, nkaba naravuye mu muryango w’aba-sportifs, byaranyoroheye kuba nakoresha ubunararibonye nakuye mu bigo by’abikorera nkabukoresha nshyira mu bikorwa politiki ya siporo. Byari byoroshye ukuntu, ariko hari n’izo mbogamizi navugaga. Iminsi ya mbere akenshi ntiyoroha.

Umunsi wa Minisitiri Mimosa uba umeze gute?

Ni umunsi usanzwe uba umeze nk’iyindi, birumvikana iminsi yose si ku Cyumweru cyangwa ku wa Gatandatu. Akenshi, umunsi ubanza mba mfite ibyo nzakora byose ku munsi ukurikiyeho.

By’umwihariko, buri wa Mbere tugira inama y’abayobozi n’akazi gasanzwe. Akenshi sinjya mfata amafunguro ya mu gitondo. Bitewe n’impamvu ihari.

Ntabwo ari bibi ku mukinnyi?

[Aseka], ntabwo nkiri umukinnyi. Muri rusange, ndi n’umubyeyi, rimwe na rimwe mu gitondo nita ku bana banjye. Ni batatu.

Umukuru afite imyaka ingahe?

Imfura iri kuzuza imyaka 20. Umuherezi ni 12. Mu gitondo, akenshi nywa ikawa saa Tatu za mu gitondo. Capucino ni yo nywa. Nywa ‘Black coffee’ nyuma ya saa Sita.

Ikawa ebyiri?

Zishobora kurenga. Biterwa n’umunsi.

Ugera mu kazi ryari?

Akenshi mu ma saa Mbiri, cyangwa mbere yaho. Njyana abana ku ishuri, nkavayo njya mu kazi.

Ndabona ukunda gukurikirana ibintu bya siporo; ibinyamakuru, shene za siporo kuri televiziyo….

Mu gitondo kare ndabikora, ndeba shene zitandukanye by’umwihariko iza siporo. Ni bwo kandi ndeba ‘emails’ zitandukanye ziba zaje nijoro. Nk’uko nabivuze ko ntegura umunsi wanjye mu wawubanjirije, mba nzi uko uza kuba umeze.

Mba nzi igihe nza kugirira inama, isaha yayo… Ndi umuntu ukunda kubahiriza igihe, cyane ku bijyanye n’inama.

Waba wiha umwanya wo gukora siporo buri munsi?

Ntabwo ari buri munsi. Ariko akenshi nka gatatu mu cyumweru, ndayikora. Mu gitondo kare. Muri iyi minsi, kuva ngeze muri Minisiteri ya Siporo, ntabwo nkikora siporo mu gitondo kare. Yari saa Kumi n’ebyiri cyangwa saa Kumi n’imwe...Gusa ubu ntibikunda kuko biterwa n’igihe naryamiye ku munsi wabanje. Ubu akenshi nyikora nyuma y’akazi nka saa Moya cyangwa saa Mbiri. Hari n’igihe ntaha n’amaguru.

Njya nkina Basketball iyo ngize amahirwe n’umwanya, by’umwihariko hamwe n’umuryango wanjye. Dukora amakipe. Umuryango wanjye, musaza wanjye, abavandimwe banjye, abana banjye. Tujya ahantu tugakora amakipe, abakuru bagahura n’abato kandi turabatsinda. Tuba tugomba kubereka ko twe tubimazemo igihe.

Hari abavuga ko agera muri miliyoni 160$ yubakishijwe Stade Amahoro yari kujya mu bindi. Nkawe wabaye mu bijyanye n’icungamari, iyi stade yaba gute umutungo aho kuba igihombo ku Rwanda?

Politiki ya siporo y’Igihugu ntabwo ireba ku iterambere gusa, ahubwo inibanda ku bikorwaremezo nk’uko ubivuze. Kugira Stade Amahoro yashowemo amafaranga menshi ndabyemera, guverinoma yarashoye, ariko nanone iba yatekereje ku buryo amafaranga azagaruka kuri icyo gikorwaremezo.

Harebwa kandi n’ibindi bitandukanye kuko ni ikibuga ku bakinnyi bacu bahangana n’ibindi bihugu, akenshi uba ugomba kugira igikorwaremezo kiri ku rwego rwemewe. Icya kabiri, navuga ngo turareba tuti ‘ni gute twagira ubushobozi bwo kwakira amarushanwa akomeye, akaba yabera mu Rwanda aho kugira ngo ikipe zacu zisohoke?’

Nyuma na nyuma urebye amafaranga ikipe y’Igihugu yacu yatwara igiye gukinira mu kindi gihugu, ni nk’ayo washyira mu myiteguro ikitwara neza. Hari amatike y’indege, hoteli n’ibindi.

Ni stade ishobora gukorerwamo ibintu byinshi, bivuze ko atari umupira w’amaguru gusa, ifite ‘running track’ yifashishwa n’abakina Imikino Ngororamubiri, dufite kandi Petit Stade na yo yavuguruwe, hari na Gymnase y’Imikino y’Abafite Ubumuga. Guverinoma yatekereje kandi ku bibuga byo hanze abaturage bashobora gukiniraho.

Hashobora kandi kubera ibitaramo. Uyu munsi kandi hazabaho gutekereza ku kigo gishobora kuyihabwa kikayicunga kugira ngo ikoreshwe, hagire amafaranga yinjira nubwo bitaba ikibuga, ahubwo hakagira n’ibindi bikorwa bikorerwamo nka restaurant, ibyumba by’inama n’ibindi.

Munyangaju Aurore Mimosa ni Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019

Yaba izabyara inyungu ku baturage?

Nka guverinoma, iyo ukoze ishoramari nk’irya Stade Amahoro, utekereza ku bintu byose. Nk’urugero, igihe wakiriye irushanwa mpuzamahanga, utekereza uti ‘ni hoteli zingahe dufite?’ Inyungu ishobora kuza kuri guverinoma cyangwa ikaza inyuze mu bikorera. Bisobanuye ko yagera kuri bose.

Hari gahunda yo kubaka izindi stade. Gusaba kwakira Igikombe cya Afurika bisaba kuba ufite byibuze stade esheshatu. Izo nituzigira, bivuze ko u Rwanda ruzabisaba mu myaka 10 iri imbere? Birashoboka?

Kuki bitashoboka? Intego yo kuvugurura stade ni uko guverinoma ishaka kutugira igicumbi cya siporo. Kugira ngo ugere kuri urwo rwego ugomba gushora mu bikorwaremezo, atari stade z’umupira w’amaguru gusa, ahubwo no mu yindi mikino.

Izindi stade zo bite?

Bivuze ko nk’urugero, tugize amahirwe yo kwakira CAN ni uko twaba twiteguye nk’igihugu. Kugira ngo ibyo bibe hari icyo bisaba, kimwe muri byo harimo kuba ufite stade irenze imwe cyangwa ebyiri, bivuze ko aho kugira stade zose muri Kigali, watekereza n’ahandi. Ni yo mpamvu hari gahunda yo kugira stade i Musanze, Rubavu, Nyagatare, Gicumbi na Pelé Stadium ikavugururwa.

CAN itaha izabera muri Afurika y’Iburasirazuba [Kenya, Uganda na Tanzania]. Kuki twe tutarimo?

Nta mpamvu ihari. Amahirwe aramutse aje adusanga ni ikintu tutatera inyoni cyangwa ngo dutekereze kabiri ku kuba twasaba cyangwa twafatanya n’abandi.

Ese Stade Amahoro izacungwa n’ikigo kigenga nk’uko bimeze kuri BK Arena iri mu biganza bya QA Venue Solutions?

Ni uburyo bwiza bwatanze umusaruro. Buri wese yishimira uruhare rwe, bivuze ko nka guverinoma ushora mu bikorwaremezo ufite intego yo kwakira amarushanwa n’ibikorwa bikomeye, ariko na none ureba ku iterambere ry’abakinnyi bazakoresha ibyo bikorwaremezo. Ugomba gushaka rero umuntu ufite uburambe mu gucunga igikorwaremezo, akacyamamaza, mwembi mukabyungukiramo.

Guverinoma yinjiza amafaranga, akagaruka mu iterambere rya siporo. Ntabwo twategereza guverinoma 100% mu iterambere ry’imikino, tugomba no gutekereza n’uburyo ibikorwaremezo byayo byabyara umusaruro. Ni yo mpamvu Guverinoma itajya mu micungire y’igikorwaremezo.

BK Arena yubatswe ari iy’imikino itandukanye, benshi ntibatekerezaga ko yakwakira ibitaramo n’ibindi bikorwa bitari siporo. Ibyo rero bikenera umuntu ubizi.

Twatangiye kuvugana n’abantu babishaka, hari benshi bashaka gucunga Stade Amahoro, umushinga wose kuko ntabwo ari stade gusa, hari Petit Stade, Paralempike n’ibindi bibuga. Ntabwo turumvikana na bo.

Ni bwo buryo tuzakoresha dore ko dufite gahunda yo kubaka n’izindi stade eshanu mu gihe kiri imbere. N’i Huye, icyiciro cya kabiri kizatangira mu minsi iri imbere. Na Stade ya Huye ntizacungwa na Guverinoma, tuzareba uburyo dukoresha ubwo buryo.

Uretse kuba hari n’abandi bakorera ibikorwa muri stade, uba ukeneye gukomeza kuzamura urwego rw’abakinnyi, bakabona uko bakoresha igikorwaremezo bitabahenze. Ni ibiganiro tugirana n’umufatanyabikorwa wumva uko siporo ikora. Bifunguye kuri buri wese [harimo n’Abanyarwanda].

Mu masezerano tugirana n’abafatanyabikorwa, dushyiramo ko bakoresha n’Abanyarwanda, atari ukubaha akazi gusa, ahubwo no kubungura ubumenyi.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Gusiganwa mu Modoka [FIA] rizakorera Inteko Rusange yaryo i Kigali mu mpera z’umwaka. Nka Guverinoma mwaba mutekereza ku kuba hari irushanwa rya Formula One ryabera mu Rwanda?

Nitubona ayo mahirwe nk’igihugu, birumvikana ko u Rwanda rwakwishimira kwakira isiganwa rya Formula One. Dufite intego nk’igihugu, kandi mu myaka ibiri ishize kwakira amarushanwa ya siporo byinjije asaga miliyoni 30$.

Kuba twaragize amahirwe yo kwakira Inteko Rusange ya FIA n’igikorwa cyo gutanga ibihembo muri uyu mwaka wa 2024, ni amahirwe kuko dufite n’andi mahirwe yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu mwaka utaha n’Amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore.

Muri rusange, nka Guverinoma, dufite intego yo kwakira amarushanwa nk’aya, byerekana ko niba winjije amafaranga nk’ayo wakira ari kuri urwo rwego, kuki utakwakira ayisumbuyeho?

Nk’urugero kugira ngo u Rwanda ruhabwe kwakira amajonjora y’Igikombe cy’Isi mu Bagore, ni ikintu twatangiye kuganira na FIBA mu myaka ibiri ishize. Byasabaga kugira Arena ndetse n’indi, ubu dufite Petit Stade. Bivuze ko atari ikintu kiza ku bw’amahirwe, ni ikuntu Guverinoma y’u Rwanda ishyira muri gahunda mbere.

Niba nshaka kwakira isiganwa rya F1 umunsi umwe, kuki ntatangira kuzuza bimwe mu bisabwa uyu munsi? Niba nshaka CAN, nkaba mfite Stade Amahoro, kuki ntakubaka izindi stade? Ni ibintu biba byarateguwe.

Haracyari icyuho mu kuba siporo y’imbere mu gihugu yabyara amafaranga cyangwa ikishakamo ibisubizo. Nka Minisiteri, mufasha za federasiyo n’amakipe gute?

Mbere na mbere urebye mu mateka yacu mu ruganda rwa siporo, siporo yacu yahoze ari iy’abatarabigize umwuga, ubu igenda ikura ihinduka ku buryo yaba iy’ababigize umwuga.

Uyu munsi, kwakira irushanwa rikomeye nka BAL [Basketball Africa League], hari byinshi bihindura mu mitekereze y’Abaturarwanda, abakinnyi n’abandi bose bagize umuryango wa siporo.

Urugero, nk’umukinnyi wakinaga mu ikipe runaka, yumva akina byo kwishimisha, ariko ubu aratekereza ati ‘ni gute nakoresha aya mahirwe nkaba umunyamwuga? Nkahembwa kuko nakinnye aho guhembwa kuko nkora muri banki nkanakina.”

Ikindi kiza ku buryo amashyirahamwe yumva icyekerezo cy’Igihugu muri siporo. Hazamo kubafasha kumva kubisobanukirwa na bo bagafasha amakipe kumenya ibyo yagashatse kugeraho mbere y’uko bigera ku bakinnyi.

Minisiteri ya Siporo yaba ifite imihigo y’ibyaba byagezweho mu myaka itanu iri imbere?

Buri Minisiteri ifite imihigo. Ni yo mpamvu navuze ngo nka Minisiteri ya Siporo uba ugomba kugira uburyo utanga umurongo w’icyerekezo cy’Igihugu cyacu na Perezida wacu.

Ku kiragano cy’ahazaza, ntibigomba kurangirira mu kwakira amarushanwa gusa, ahubwo ureba niba bazaba bafite ubushobozi cyangwa bari ku rwego rwo kurushanwa ku rwego mpuzamahanga. Reka dufate urugero muri Basketball: Kuki tutagira Umunyarwanda ukina muri WNBA? Muri NBA? Kuki tutagira Umunyarwanda cyangwa babiri bakinira Arsenal, PSG cyangwa Bayern Munich? Icyo ni icya kabiri.

Icya gatatu ni uko mu bikorwa, tugomba gukora ku buryo ku rwego rw’ibanze, abaturage baba bafite ibikorwaremezo, buri mwana ashobora kubona aho akinira nubwo byaba bitari ku rwego rwo hejuru. Icyo gihe byoroha mu kuzamura impano. Ikindi ni ukugira gahunda ituma igihugu cyacu kiba igicumbi cya siporo haba mu kwakira no kugira ibikorwaremezo bigezweho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages