Kuri uyu munsi habaga imikino yo mu matsinda ya A, B, C, D. Aya matsinda yose yakinaga imikino yo gutangira kwishyura mu matsinda. Amwe yashimangiye gukomeza mu cyiciro gikurikira, andi atakaza amanota azatuma badakomeza.
Umukino waryoheye abawukurikiye, ni umukino wahuje ikipe ya FC Barcelona yakinaga na Inter Milan. Uyu mukino warangiye amakipe yose anganyije ibitego 3-3.
Ikipe yabanje gutsinda ni Barcelona ku gitego cya Ousmane Dembélè, Inter iracyishyura ku munota wa 50′. Lautaro Martinez yatsindiye inter icya kabiri ku munota wa 63′.
Byasabye iminota igera kuri 80′ kugira ngo ibindi bitego na byo bijye mu izamu. Robert Lewandowski yashyizemo ibindi bitego bibiri, naho Robin Gosens ashyiramo ikindi gitego cya Inter Milan.
Undi mukino wavugishije benshi, ni umukino wa Liverpool na Rangers. Uyu mukino wabonetsemo ibitego umunani, birindwi bya Liverpool na kimwe cya Rangers. Muri uyu mukino Mohamed Salah yandikiyemo amateka.
Ibi bitego byose ku ruhande rwa Liverpool byatsinzwe na Roberto Firmino watsinze bibiri, Darwin Núñez na Harvey Elliot batsinzemo kimwe. Ibindi bitego bitatu byose byashyizwe mu izamu rya Rangers na Mohamed Salah wenyine kandi yinjiye mu kibuga asimbuye.
Salah yahise ahiga bagenzi be mu mupira w'amaguru ku rutonde rw'abatsinze 'Hat-trick' mu gihe gito kuko yayitsinze kuva ku munota wa 75′ kugeza ku munota wa 80′. Umukino urangira Rangers itsindiwe iwayo 7-1.
Mu yindi mikino yabaye ikipe ya Bayern Munich yatsinze Viktoria Plzeñ ibitego 4-2. Tottenham na yo ikura amanota kuri Eintracht Frankfurt ibitego 3-2. Napoli na yo yatsinze Ajax ibitego 4-2. Undi mukino wahuje Atletico Madrid na Club Brugge zanganyije 0-0.
Bayern Leverkusen yatsinzwe na Porto ibitego 3-0. Olympic Marseille yatsinze Sporting CP ibitego 2-0.
Amakipe yamaze kwemererwa gusohoka mu matsinda ni Napoli, Manchester City, Real Madrid na Bayern Munich. Andi yose arasabwa gutsinda n'imibare ikomeye kugira ngo zisohoke mu matsinda. Imikino ya UEFA Champions League izakomeza tariki ya 25 Ukwakira 2022.








Ibitekerezo 0