Kuva saa Kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kamena 2024, nibwo abakunzi ba ruhago batangiye kwinjira muri Atelier du Vin iri Kicukiro, ahabereye ubusabane bwa Bralirwa n’abakiliya bayo biganjemo abakunzi ba ruhago.
Mbere yo gutangira umukino wa nyuma w’amakipe akomeye ku Mugabane w’u Burayi, abitabiriye iki gikorwa bisanzuriye mu mikino itandukanye yari yateguwe, irimo gukina ’playstation’, ruhago yo kumeza (Table Football) n’indi.
Si ibyo gusa kuko hari itsinda ry’abanyamuziki ryacurangiraga abari kwinjira, ndetse n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo Dj Toxxyk, banejeje buri wese mu karuhuko k’igice cya mbere.
Umukino ugiye gutangira abafana bose begeranye, batangira gususurutswa n’umunyarwenya Arthur Nkusi ndetse n’umunyamakuru Uwimana Clarisse batanze ikaze ndetse n’ubusesenguzi kuri uyu mukino mu ncamake.
Buri muntu wese yari yicaye aho abasha kureba umupira yisanzuye ukurikije ahari hateguwe hari amateleviziyo ya rutura hagera kuri hatandatu.
Saa Tatu zuzuye ni rya joro benshi bita iry’abagabo ryatangiye, rurambikana hagati ya Borussia Dortmund yo mu Budage na Real Madrid yo muri Espagne yari ifite abafana benshi.
Aba Real Madrid batangiranye umukino icyizere ndetse bizeye neza ko igikombe bacyegukana, ariko byahindutse mu kanya gato kuko Borussia Dortmund yabanje kwerekana ko atari agafu k’imvugwarimwe.
Ku munota wa 24 abafana ba Borussia Dortmund bari bacecetse batangiye guhagurukira rimwe bishimira uburyo bw’ibitego bwabonekaga nubwo inshuro nyinshi Karim Adeyemi na Niclas Fullkrug babuhushaga.
Mu gihe abafana barebaga umupira, Heineken yatanze amahirwe ku wabasha kuvuga uko umukino uza kurangira mu gice cya mbere ndetse n’icya kabiri bityo bagatsindira ibihembo.
Aha kandi hari hateguwe n’igikombe gikoze mu ishusho imwe nk’iy’icya UEFA Champions League cyatangiwe mu Bwongeraza ahabereye umukino, kuri Wembley Stadium.
Igice cya kabiri cyaranzwe n’ibyishimo by’abafana ba Real Madrid yabonye ibitego ku munota wa 73 na 82 bitsinzwe na Dani Carvajal na Vinícius Júnior. Uku ni ko umukino wanarangiye, ibyishimo biba byinshi ku bakunzi b’iyi kipe yamaze kumenya ibanga ry’iri rushanwa.
Hakurikiyeho gukurikira umuhango wo gutanga igikombe ariko bijyana n’umuziki wa DJ Toxxyk wawuvangaga agafasha abakunzi ba Real Madrid kwishima no kwihangana ku ba Dortmund, banafata ibinyobwa bya Bralirwa byiganjemo Heineken yaba ibisembuye n’ibidasembuye.
Kugeza ubu ikinyobwa cya Heineken kiri mu bwoko bubiri, ubusembuye ndetse n’ubudasembuye buzwi nka "Heineken 0.0".
Buri mwaka Bralirwa ifasha abakunzi ba ruhago gukurikira no kunezezwa n’iri rushwa Real Madrid yegukanye ku nshuro yayo ya 15.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!