Umukino wo mu itsinda rya gatatu wahuje Marseille na Tottenham wari witezwe cyane ko nta kipe yari yakizeye kubona itike yo kujya mu cyiciro gikurikira.
Ni umukino watangiye Marseille isatira bikomeye kuko ku munota wa kabiri gusa Alexis Sanchez yari amaze guhusha igitego yongera guhusha ikindi ku munota wa kane n’uwa gatandatu.
Mu minota 15 ya mbere Marseille yarushaga Tottenham bigaragara ari na ko umuzamu Hugo Lloris yakomezaga gukuramo imipira ya Sanchez.
Ku munota wa 27 Heung Min Son yasimbuwe Yves Bissouma kubera ikibazo cy’imvune.
Ku munota wa 32 Lloris yongeye kurokora Tottenham ubwo yakuragamo ishoti rikoye rya Hemi Garnet.
Marseille yakomeje kwiharira umupira, Chancel Mbemba yitabye neza umupira wari uvuye muri koruneri ashyuraho umutwe atsinda igitego cya mbere cya Marseille ku munota wa 47.
Igice cya mbere cyarangiye Marseille itsinze Tottenham igitego 1-0.
Tottenham yarangije igice cya kabiri ikora impinduka, aho Ryan Sessignon yasimbuwe na Emesorn Royal.
Ku munota wa 53,Tottenham yabonye coup franc Clement Lenglet yishyura igitego biba igitego 1-1.
Tottenham yakomeje gusatira ku munota wa 63 Harry Kane yatsinze igitego umusifuzi aracyanga avuga ko yaraririye.
Marseille yasatiriye bikomeye ariko uburyo yabonaga abasore bayo imipira bakayitera hanze.
Mu minota y’inyongera Marseille yari yazamutse yose yaryohewe no gusatira, Tottenham yayibye umugono izamukana umupira yihuta cyane maze Pierre Emile Hojberg atsinda igitego cya kabiri cya Tottenham.
Umukino warangiye Tottenham itsinze Marseille ibitego 2-1, Marseille isezererwa gutyo.
Undi mukino wabaye muri iri tsinda, Frankfurt yatsinze Sporting ibitego 2-1, bituma izamukana na Tottenham mu mikino ya ⅛.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi mu itsinda rya mbere, Liverpool yatsinze Napoli igitego 2-0, Ajax itsinda Rangers ibitego 3-1. Byatumye Napoli izamuka iyoboye itsinda, ikurikiwe na Liverpool.
Itsinda rya kabiri Bayern Leverkusen yanganyije na Club Brugge 0-0, FC Porto itsinda Atletico Madrid 2-0.
FC Porto yahise izamukana na Club Brugge mu mikino ya ⅛, Bayern Leverkusen ijya muri Europa League.
Mu itsinda rya gatatu, Bayern Munich yatsinze Inter Milan ibitego 2-0, Barcelona itsinda Viktoria Plzen ibitego 4-2. Byarangiye Barcelona igiye muri Europa League, mu gihe Bayern Munich yazamukanye na Inter Milan muri ⅛.
Imikino iteganyijwe kuwa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022
Itsinda E
AC Milan VS FC Salzburg Saa 22:00
Chelsea VS Dinamo Zagreb Saa 22:00
Itsinda F
Real Madrid VS Celtic Saa 19:45
Shakhtar Donetsk VS RB Leipzig Saa 19:45
Itsinda G
FC Copenhagen VS Dortmund Saa 22:00
Manchester City VS Sevilla Saa 22:00
Itsinda H
Juventus VS Paris Saint Germain Saa 22:00
Maccabi Haifa VS Benfica Saa 22:00



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!