Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize habaye El Clasico mu bagabo ubu hari hatahiwe iya bagore.
Kuri stade yayo ya Alfredo di Stefano, Real Madrid yafunguye amazamu ku munota wa munani ubwo Olga Carmona yateraga ishoti rikomeye n’ukuguru kwe kw’imoso ku mupira yari ahawe na Esther Gonzalez.
Barcelona yabonye amahirwe yo kwishyura ku munota wa 53 binyuze kuri penaliti yatewe na kapiteni wayo Alexia Putellas nyuma y’uko Caroline Graham Hansen yari akorewe ikosa na Olga Carmona.
Ku munota wa 81, Clàudia Pina yafashije Barcelona guhita iyobora umukino nyuma yo gutera ishoti ku mupira wari uturutse muri koruneri. Putellas yashyizemo agashingura cumu mu minota y’inyongera arangiza umukino atsinzemo ibitego bibiri.
Undi mukino wari utegerejwe ni Bayern Munchen yari yakiriye Paris St Germain.
Rutahizamu wa Paris St Germain Marie-Antoinette Katoto yatsinze igitego cya mbere cy’umukino ku munota wa 19 ku ishoti yatereye mu rubuga rwa mahina aza kongera kunyeganyeza inshundura ku munota wa 71 ubwo yatsindishaga umutwe ku mupira yari ahawe na Sandy Baitimore.
Klara Buhl yaje gutsindira Bayern Munchen impozamarira kuri kufura yateye ku munota wa 83.
Imikino yo kwishyura hagati y’aya makipe iteganyjwe ku wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!