Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye amakipe hafi ya yose akeneye kongeramo imbaraga, guturuka ku ikipe iri ku mwanya wa mbere ari yo Rayon Sports, kugeza kuri Kiyovu Sports ya nyuma.
Tugiye kurebera hamwe uko amwe mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere cyane cyane akomeye, yitwaye mbere y’uko amakipe agasubira mu kibuga akongera guhatanira amanota muri shampiyona.
Rayon Sports yabyaje umusaruro umunsi wa nyuma
Rayon Sports ni yo duhereyeho nk’ikipe iyoboye izindi kugeza ubu, kuko yarangije imikino ibanza ubona ko igikeneye izindi mbaraga mu kibuga hagati ndetse no mu gutaha izamu.
Yageze ku isoko mbere ndetse bivugwa ko yaganiriye n’abakinnyi batandukanye benshi bo hanze y’u Rwanda, yakira bamwe mu bagombaga gukora igerageza ndetse n’abandi yagombaga guhita isinyisha.
Mu bakinnyi ba mbere yifuje harimo rutahizamu w’Umunya-Uganda, Bayo Aziz Fahad, ariko amaso y’aba-Rayons akomeza kuba mu kirere kuko batamenye iherezo ry’ibiganiro.
Si uyu gusa kuko hari undi mukinnyi w’Umunya-Malawi Lloyd Banega Aaron, ukinira Nyasa Big Bullets yo mu gihugu cye, iyi kipe yananiwe gushyigura kubera agaciro ahagaze.
Abandi bakinnyi bakoze igeragezwa bakagenda ni Raymond Lolendi Ntaudyimara wo muri Tanzania na Ntamba Musikwabo Malick wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku munsi wa nyuma iyi kipe yakoze ibishoboka byose ihita isinyisha rutahizamu mushya Abeddy Biramahire wakiniraga Clube Ferroviário de Nampul yo muri Mozambique, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent n’Umunya-Mali Souleymane Daffé ukina hagati yugarira, wakiniraga Provenance de Salitas yo muri Burkina Faso.
Yasinyishije kandi rutahizamu Jaló Adulai wo muri Guinée-Bissau wakiniraga Benifica Sporting Clube de Bissau y’iwabo, wahawe amasezerano y’umwaka umwe n’igice.
Nubwo yasinyishije bane, Rayon Sports yarekuye rutahizamu Rudasingwa Prince wagiye muri AS Kigali na myugariro w’ibumoso, Ishimwe Ganijuru Elie watijwe muri Vision FC.
APR FC yinjije bamwe irekura abandi
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagerageje kwiminjiramo agafu, isinyisha abakinnyi bashya biyongera ku bo yari isanganywe kuko imikino ibanza ya Shampiyona itigeze iyihira nkuko yabyifuzaga.
Ni APR FC yahuye n’ikibazo cyo kubura ba rutahizamu batsinda ibitego, gusa mu yindi myanya yaba mu kibuga hagati no mu bwugarizi ikaba yarageragezaga.
Ku ikubitiro yerekeje muri Uganda ikurayo abakinnyi babiri ari bo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka, nyuma yongeraho n’undi rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wo muri Burkina Faso.
APR FC kandi, yongeye kugirira icyizere Umurundi Nshimirimana Ismaël ’Pitchou’, wari warasezerewe, kugira ngo agaruke azayifashe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Iyi kipe imaze kugira abakinnyi benshi, yamaze kubona ko hari bamwe batazakomeza kubona umwanya irabarekura. Abo ni Abanya-Nigeria Nwobodo Johnson Chidiebere na Godwin Odibo, ndetse yatije Kategaya Elie muri Vision FC na Ishimwe Jean-René muri Marines FC kugira ngo barusheho kubona umwanya wo gukina.
Kiyovu Sports FC yayobotse inzira y’abato
Uwavuga ko Kiyovu Sports FC ari yo kipe yitwaye nabi mu mikino ibanza ntabwo yaba abeshye, kuko usibye kuyirangiza iri ku mwanya wa nyuma, ari na yo yayirangije abakinnyi bayo bicira isazi mu jisho kurenza abandi.
Ibibazo by’amikoro ndetse n’imiyoborere byatumye itangirana abakinnyi mbarwa kuko abo yahoranye bayireze muri FIFA ikayifatira ibihano, birimo kutagura abakinnyi bashya kandi beza.
Isoko ryo muri Mutarama 2025 ryasize hari abakinnyi batandukanye na yo barimo Jospin Nshimirimana, ndetse na Nizigiyimana Karim itazi niba azakomeza gukina cyangwa yarabihagaritse.
Mu guhangana n’ibibazo byose, yazamuye abakinnyi b’ikipe y’abato yari ifite, yongeraho abo yatijwe na Intare FC yo mu Cyiciro cya Kabiri ari bo Niyo David na Shema Thierry bakina hagati mu kibuga, Uwineza René usatira aca mu mpande ndetse na Dusengumuremyi Bertrand ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.
Aba bakinnyi biyongera kuri Tabou Tegra Crespo, basanze Urucaca rwaramaze kwemeza umutoza Lomami Marcel, umenyereweho gutoza abakinnyi bakiri bato no kuzahura amakipe yazahaye.
Police FC yaciye amarenga y’impinduka mu mikino yo kwishyura
Police FC ni yo kipe yavuzwe cyane ku isoko ry’abakinnyi ubwo yasinyishaga rutahizamu ukina anyuze mu mpande, Byiringiro Lague, imukuye mu myanya y’intoki y’abayobozi ba Rayon Sports.
Usibye gusinyisha uyu rutahizamu, isoko ry’abakinnyi byavugwaga ko iyi Kipe ya Polisi y’u Rwanda yashatse gutandukanamo n’Umutoza Mukuru, Mashami Vincent, ariko kunanirwa kumwishyura icya rimwe amafaranga yose yari guhabwa, bituma akomeza akazi.
Kwinjiza Byiringiro ni inkingi ikomeye cyane kuri iyi kipe iri ku mwanya wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda kuko yabigaragaje ku mukino baheruka guhuriramo na Rayon Sports muri ½ cy’Igikombe cy’Intwari.
AS Kigali ya gatatu yiyubatse bucece
AS Kigali iri mu makipe yitwaye neza kuko yarangije imikino ibanza iri ku mwanya wa gatatu, ikurikira Rayon Sports FC na APR FC ziyiri imbere.
Isoko ry’abakinnyi yagerageje kuryitwaraho neza kuko yongeyemo amaraso mashya, igasinyisha Haruna Niyonzima wananiwe kumvikana na Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka w’imikino.
Si uyu mukinnyi gusa, ahubwo iyi kipe yongeyemo abandi babiri bakomoka i Burundi, ari bo Nibikora Arthur na Jospin Nshimirimana wasinyishijwe na Kiyovu Sports ariko akayivamo adakinnye kubera ibihano yafatiwe na FIFA.
Ku munsi wa nyuma w’igura n’igurisha, iyi kipe yabashije kubona Rudasingwa Prince wari umaze iminsi adakina muri Rayon Sports kubera imvune.
Amakipe yo mu ntara ntiyasigaye ku isoko
Mukura VS yo mu Karere ka Huye yarangije imikino ibanza itsindira Rayon Sports kuri Stade y’Akarere ka Huye, ibona bidahagije ikomeza gushaka abakinnyi bayifasha kurushaho.
Yahaye ikaze Destin Exaucé Malanda wari utandukanye n’Amagaju FC na Ayilara Samson Oladosu wakiniraga Setraco FC yo muri Ghana.
Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe kandi, na yo ntabwo yatanzwe ahubwo yerekeje hanze y’u Rwanda ikurayo Bosuandole Bokwala, Kwadravelle Innocent, Wesunga Nasuru, Kasereka Musayi bo muri RDC na Twizeyimana Innocent.
Undi wasinyiye iyi kipe ni Umunye-Congo Kasereka Musayi Agir wakinaga muri AS Nyuki.
Rutsiro FC yerekeje ku isoko ry’abakinnyi ibenguka Ndusha Shabani Musa wakiniraga Al Massafi yo muri Iraq na Sanga Balende wo muri RDC ukina asatira izamu anyuze mu mpande.
Ngendahimana Eric wakiniraga AS Kigali na Dushimimana Eric wari muri La Jeunesse, bahawe ikaze muri Bugesera FC, bakurikirwa na Habineza François waguzwe n’iyi kipe nk’umunyezamu mushya imukuye muri Etoile de l’Est.
Muhazi United FC yo mu Ntara y’Iburasirazuba yungutse rutahizamu mushya yaguze muri Ghana, Joseph Otu, uzafasha iyi kipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Yaje ahasanga mwenewabo Emmanuel Boahen, Umurundi Shaka Tresor n’Umunye-Congo Potty Mosimango Fiston.
Ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, Musanze FC yasinyishije Owusu Osei, Batte Sheif na Rashid Mchelenga.
Marine FC yatijwe Ishimwe Jean René wari muri APR FC mu gihe cy’amezi atandatu asigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire.
Amakipe y’abikorera ntibatanzwe ku isoko
Gasogi United ya Kakoza Nkuliza Charles [KNC], yatandukanye nabi na kizigenza wayo Christian Theodor Yawanendji Malipangou wayifashaga mu kibuga hagati na Syntric Baloukoulou wo muri RDC, ariko yishumbusha abandi bashya ari bo Alioune Mbaye, Cheick Bamba Dialo na Kwizera Jean Luc Jimmy.
Gorilla FC ya Mudaheranwa Yussuf yitwaye neza ku isoko ry’abakinnyi, aho yongereyemo abakinnyi bashya ari bo Nsanzimfura Keddy, Yipoh Ali Sally na Ndikumana Landry.
Vision FC iyoborwa na Birungi John Bosco, ishaka guhangana mu mikino yo kwishyura, ikava mu murongo utukura kuko ifite amanota 12 inganya na Kiyovu Sports FC. Ku ikubitiro iyi kipe yahise igura rutahizamu w’Umunya-Uganda Musa Esenu wigeze gukinira Rayon Sports.
Si aba gusa kuko itegereje Kategaya Elie wakiniraga APR FC kugira ngo ayifashe kugera kuri izo ntego, Zabibo Pascal Djobi, Ishimwe Ganijuru Elie watiwe muri Rayon Sports na Nuka Leteh Mighty wo muri Nigeria.
Abakinnyi baguzwe n’aya makipe yose, si abo kuyafasha mu mikino ya Shampiyona gusa kuko hari n’Igikombe cy’Amahoro kibonwa n’umugabo kigasiba undi.
Shampiyona y’u Rwanda izongera gukinwa tariki ya 6 Gashyantare 2025, ubwo hazaba hakinwa umukino wa Vision FC na Gorilla FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!