Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Krisitu, bamwe mu bakinnyi n’abakunzi babo bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifuriza ababakurikira Noheli Nziza.
Bamwe muri bo ntibategereje ko Noheli igera kugira ngo bifotozanye n’imiryango yabo nk’uko bagiye babigaragaza ku mbuga zirimo Instagram.
Noheli yasanze shampiyona zikomeye i Burayi ziri mu karuhuko k’iminsi mikuru ariko si ko bimeze mu Bwongereza kuko kuri "Boxing Day", umunsi ukurira Noheli, hazakomeza Premier League ndetse hateganyijwe umukino uzahuza Manchester United na Newcastle United.
Si aho gusa kandi kuko hari n’izindi shampiyona zizakomeza zirimo Rwanda Premier League, mu gihe Abanyafurika benshi bahanze amaso CAN 2025 iri kubera muri Maroc kuva tariki ya 21 Ukuboza kugeza ku ya 18 Mutarama 2026.
Amafoto ya bamwe mu bakinnyi bizihije Noheli ya 2025:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!