00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko siporo yabyukije umutwe nyuma yo kujegezwa na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 April 2026 saa 04:52
Yasuwe :

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari imaze guhagarikwa, byari ibihe bitoroshye ku Rwanda n’abari barutuye icyo gihe, bamwe bari mu gahinda ko kubura ababo bishwe mu gihe hari n’abahungiye mu bice bitandukanye by’Isi.

Ihagarikwa rya Jenoside ryakozwe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ryakurikiwe no kubaka igihugu cyari cyashegeshwe bikomeye mu mfuruka zacyo zose.

Ibikorwa bya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru, biri mu byafashije Abanyarwanda kongera kugira icyizere cy’ubuzima, hejuru y’ibyo, imikino ihuza imiryango yari yaratatanye.

Umukino wa mbere wabaye ni uwo ku wa 11 Nzeri 1994, amezi abiri nyuma y’uko Jenoside yari imaze guhagarikwa, wahuje abahoze bakinira Rayon Sports n’abakiniraga Kiyovu Sports.

Murangwa Eugène Eric wari Umunyezamu wa Rayon Sports, uri mu bagize uruhare mu itegurwa ry’uyu mukino, yavuze ko ubuyobozi bwari bushyigikiye ko uyu mukino uba kugira ngo abantu bongere guhura.

Ati “Impamvu umupira w’amaguru wahise wihutirwa, icya mbere ni uko ni cyo kintu cya mbere muri iki gihugu abantu benshi cyabahuzaga. Icya kabiri ni uko ubuyobozi bushya bw’igihugu mu by’ukuri bwari bufite iyo myumvire yo kumva ko umupira w’amaguru ushobora kuba uburyo bwo kongera gufasha Abanyarwanda kwiyubaka.”

Nyuma yaho, mu 1995 ni bwo hatangiye irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Ikipe Igihugu ‘Amavubi’ yongera gukina ndetse n’imbere mu gihugu hashingwa amakipe atandukanye ashingiye ku gisirikare cyarimo urubyiruko rwinshi.

Indi mikino na yo yasubukuwe nyuma yaho gato

Icyo gihe kugira ngo amakipe yongere abeho, abari bashinzwe Ingabo mu turere tw’igihugu ni bo bagiye batangiza amakipe ashingiye ku rubyiruko bari bafite.

Basketball na yo iri muri siporo zakozweho cyane na Jenoside, aho imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), igaragaza urutonde rw’abanyamuryango 30 baryo bishwe icyo gihe.

Nubwo muri abo bose, 18 bari abanyamuryango ba Espoir Basketball Club, iyi kipe y’i Nyamirambo iri mu zabashije kongera kwisuganya mbere y’izindi mu mpera za 1994.

Rwabuhihi Innocent wari umusifuzi wa Basketball, yabwiye IGIHE ko imikino ya mbere yabaye muri iyi siporo ari iya gicuti yahuje Espoir BBC na APR BBC yari iy’Ingabo za FPR Inkotanyi.

Maître Munyengabe Pierre wabaye Umuyobozi wa Espoir BBC, we yavuze ko ku mukino wa mbere wemewe wahuje aya makipe, yahembwe imyambaro yo gukinana.

Muri icyo gihe ni na bwo n’umukino wa Volleyball wasubukuwe, mu Ukwakira 1994, ubwo Kigali Volleyball Club (KVC) yakinaga na APR VC naho Ikipe y’Igihugu yongera kwitabira amarushanwa mu 1995, ikina imikino ya Zone IV yabereye muri Cameroun.

Mparabanyi Faustin wakinaga umukino w’amagare, yabwiye IGIHE ko amarushanwa y’amagare yasubukuwe muri Gashyantare 1995, abakinnyi bakina ku giti cyabo muri Tour de la Ville de Kigali.

Ati “Tour de la Ville de Kigali ni yo yabanje, irongera iba no muri Gicurasi bashakamo abakinnyi bazitabira Imikino Nyafurika i Harare muri Zimbabwe. Abakinnyi ntibarengaga 40, ariko abashoboye ntibageraga ku munani.”

Ni mu gihe Rurangirwa Aaron wari Umutoza w’Ikipe ya Nyarugenge muri Handball, yabwiye IGIHE ko basubukuye hakinwa irushanwa ryabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo mu 1995.

Ati “Yabaga ari irushanwa runaka, rishobora kuba umunsi umwe, hagakina amakipe menshi, rikarangira. Amarushanwa yaberaga i Kigali, Gicumbi [Byumba], Rushashi, Cyinyami n’ahandi. Shampiyona yatangiye nyuma.”

Yongeyeho ati “Amakipe yari ahari. Irushanwa rya mbere ryabereye kuri Tapis Rouge bashyizemo ibibuga bibiri, aha hari ikibuga cy’umupira w’amaguru, habera irushanwa ry’abagabo.”

Amakipe arindwi arimo iya Nyarugenge, Nyakabanda HC n’andi yiganjemo ayo muri Gicumbi [icyo gihe yari Byumba] ni yo yitabiriye.

Gutegura amarushanwa muri siporo zitandukanye, byatumye abantu batangira kugenda hirya no hino mu gihugu bagiye kurushanwa, abakinnyi bagaherekezwa n’abafana.

Ni mu gihe kandi kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ku makipe y’igihugu byatumye abari barahungiye hanze y’igihugu bamenya ko mu Rwanda ari amahoro, bamwe muri bo barahunguka.

Ikipe y'Igihugu y'umupira w'amaguru 'Amavubi' [aha yafotowe mu 1999] yasubukuye imikino mu 1995

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages