Uyu muhanda ni wo uzajya uberaho isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, biteganyijwe ko rizatangira kubera mu Rwanda mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma y’uko ku wa 13 Ukwakira 2026 hatangajwe amasezerano y’imyaka 10 yo kuryakira.
Ni amasezerano azatuma Formula 1 igaruka ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka isaga 30, kuko isiganwa rya nyuma ryahabereye mu 1993, kuri Kyalami Circuit muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda ruzaba igihugu cya gatatu muri Afurika cyakiriye isiganwa rya Formula 1 kuva iri rushanwa ryatangira mu 1950, nyuma ya Maroc yaryakiriye mu 1958 na Afurika y’Epfo.
Nubwo kwakira iri siganwa byamaze kwemezwa, umuhanda rizaberaho nturubakwa. Imirimo yo gutegura igishushanyo mbonera cyawo iracyakomeje, ndetse n’itariki nyayo y’isiganwa rya mbere ntiratangazwa.
Gusa hari amakuru y’ibanze yamaze gushyirwa ahagaragara agaragaza aho uzubakwa, imiterere yawo, ibizaba biwugize n’uburyo uzakoreshwa no mu bindi bikorwa bitari Formula 1.

Umuhanda uzubakwa he?
Umuhanda wa Formula 1 uzubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero bigera kuri 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya kiri kubakwa muri ako karere.
Iki kibuga cy’indege giteganyijwe gutangira gukora mu ntangiriro za 2028, bikazafasha mu kwakira abantu bazajya bitabira amasiganwa ya Formula 1 n’ibindi bikorwa bizajya bibera kuri uwo muhanda.
Mu guhitamo aho umuhanda uzubakwa, abawushushanya bashyize imbere imiterere y’ubutaka bwaho, by’umwihariko imisozi n’ikiyaga cya Kidogo kiri hafi y’ahazashyirwa uyu mushinga.
Bateganya kubaka umuhanda unyura hagati y’imisozi ibiri, ukazajya ugira ibice bizamuka n’ibimanuka, aho abashoferi bazajya basiganwa bitegeye ikiyaga n’imiterere yihariye y’aka gace.
Alex Wurz, wahoze atwara imodoka za Formula 1, ubu akaba ari umwe mu bashinzwe gushushanya uyu muhanda, yavuze ko mbere yo guhitamo Bugesera hari haratekerejwe ku handi hantu hatandukanye, harimo no kubaka umuhanda unyura mu mihanda isanzwe ikoreshwa n’imodoka.
Nyuma yo gusura Bugesera, basanze imiterere y’aho hantu ibaha amahirwe yo gukora umuhanda wihariye badakeneye guhindura cyane imiterere y’ubutaka.
Wurz yasobanuye ko imisozi ibiri n’ikiyaga cya Kidogo kiri hagati yayo ari byo byatumye babona ko aho hantu habereye uyu mushinga.
Uyu muhanda urimo gushushanywa ku bufatanye bw’ikigo Tilke Engineers and Architects cyo mu Budage, cyari gihagarariwe na Carsten Tilke, na WurzDesign cya Alex Wurz.
Tilke ni ikigo kizwi mu gukora imihanda ikoreshwa mu masiganwa y’imodoka, kikaba cyaragize uruhare mu mishinga itandukanye irimo umuhanda wa Sepang International Circuit wo muri Malaysia.

Uzaba ufite uburebure bwa kilometero 6 n’amakona 17
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko umuhanda wa Formula 1 uzubakwa mu Bugesera uzaba ufite uburebure bw’ibilometero bitandatu n’amakona 17.
Uzaba ufite ibice birambuye imodoka zishobora kwihutiraho cyane, ariko ukagira n’ibindi bisaba abashoferi kugabanya umuvuduko no gukata mu buryo bwitondewe.
Kimwe mu bice byawo kizaba ari inzira igororotse ifite uburebure burenga kilometero imwe. Nyuma yayo hazaba hari igice gisaba abashoferi kugabanya umuvuduko cyane mbere yo gukata.
Abawushushanya bavuga ko iki gice kizajya giha abashoferi amahirwe yo kunyuranaho, kuko imodoka zishobora kugera ku mpera y’inzira igororotse zifite umuvuduko mwinshi, mbere yo gufata feri.
Carsten Tilke yasobanuye ko intego yabo ari ugukora umuhanda uzajya usaba abashoferi ubuhanga mu gutwara, ariko nanone ugatuma amasiganwa arushaho kuryohera abayareba.
Ikindi kizawutandukanya n’indi mihanda myinshi ya Formula 1 ni imiterere y’aho uzubakwa.
Mu gihe imodoka izaba izenguruka umuhanda wose, izajya inyura mu bice bifite impinduka z’ubutumburuke zigera kuri metero 197.
Ibi bivuze ko abashoferi batazajya basiganwa ahantu hahanamye kimwe, ahubwo bazajya banyura mu bice bizamuka, ibimanuka n’amakona amwe ateye ku buryo uruhande rumwe rw’umuhanda ruba ruri hejuru y’urundi.
Iyi miterere ishobora gutuma abashoferi barushaho gukoresha ubuhanga mu kugenzura umuvuduko, gufata feri no kuyobora imodoka mu makona.
Umuhanda kandi uzajya uzengurukwa mu cyerekezo kinyuranye n’icyo urushinge rw’isaha ruganamo, kizwi nka 'anti-clockwise'.
Wurz yagaragaje ko imiterere yawo izatuma imodoka zigenda zizamuka kandi zimanuka, ku buryo gutwara kuri uyu muhanda bizaba bitandukanye no gusiganwa ahantu harambuye.

Ni ibihe bipimo bisabwa umuhanda wa Formula 1?
Kubaka umuhanda wa Formula 1 ntibisaba gusa gushyiraho kaburimbo imodoka zishobora kunyuraho zihuta.
Bitewe n’uko imodoka zikoreshwa muri aya masiganwa zishobora kurenza umuvuduko wa kilometero 300 ku isaha, imihanda yazo itegurwa hitawe cyane ku mutekano w’abashoferi, abakozi b’amasiganwa n’abafana.
Umuhanda wo mu Bugesera uzubakwa hakurikijwe ibipimo bya FIA Grade 1, ari cyo cyiciro cy’impushya z’imihanda zemerera kwakira amasiganwa ya Formula 1.
Ibi bisaba ko umuhanda uba wujuje ibisabwa mu bijyanye n’imiterere y’amakona, uduce two kugabanyirizamo umuvuduko, ahantu imodoka ishobora kunyura igihe ivuye mu muhanda w’isiganwa, inkuta n’ibindi bikoresho by’umutekano.
Ugomba kandi kugira uburyo bwo gutabara mu gihe habaye impanuka, inyubako zifasha mu kuyobora isiganwa n’ibindi bikorwaremezo bikenerwa mu marushanwa mpuzamahanga.
Mbere y’uko umuhanda mushya wemererwa kwakira Formula 1, FIA ibanza gusuzuma igishushanyo mbonera cyawo, igakora isesengura ry’umutekano, ndetse ikazawusura umaze kubakwa kugira ngo igenzure niba wujuje ibisabwa.
Ku bw’ibyo, nubwo hari ibipimo by’ibanze byamaze gutangazwa ku muhanda wo mu Bugesera, igishushanyo cyawo cya nyuma n’ibindi bisobanuro bya tekiniki biracyategerejwe.

Aho imodoka zizajya zihagarara n’ahazakorera amakipe
Mu bikorwaremezo bizajya bifasha mu mikorere y’uyu muhanda harimo ahazwi nka pit lane, aho imodoka zishobora kunyura zivuye mu isiganwa kugira ngo zihagarare gato zikorerwe ibikorwa nk’ihindurwa ry’amapine.
Mu masiganwa ya Formula 1, icyo gikorwa cyo guhagarara no gukorerwa imodoka cyitwa pit stop.
Mu gihe cya pit stop, abakozi b’ikipe bashobora guhindura amapine y’imodoka mu masegonda make, ubundi umushoferi agasubira mu isiganwa.
Ibi bikorwa bibera mu gice cyihariye gitandukanye n’umuhanda nyamukuru imodoka ziba zisiganiraho, kugira ngo amakipe akore akazi kayo mu mutekano.
Hazaba kandi inyubako zikoreshwa n’amakipe, aho abashoferi n’abandi bakozi bakorera, ndetse n’ahagenewe gutunganyiriza no kubika ibikoresho by’imodoka.
Carsten Tilke yavuze ko inyubako zo muri ako gace zizubakwa hakurikijwe imiterere y’ubutaka, kandi zikagira isura ishingiye ku myubakire n’umuco Nyarwanda.
Hazajya hakirwa abafana bagera ku bihumbi 100
Uretse kuba umuhanda ugomba gufasha abashoferi gusiganwa neza, abawushushanya banatekereza ku buryo abafana bazajya bakurikira amasiganwa.
Imiterere y’imisozi ibiri iri ahazubakwa umuhanda izatuma haboneka ahantu hameze nk’ibibuga by’abafana byaremwe n’ubutaka ubwabwo, ku buryo bamwe bazajya barebera amasiganwa bari ahirengeye.
Ibi bizafasha abafana kubona imodoka mu bice bitandukanye by’umuhanda, aho kurebera gusa ahantu hamwe.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yatangaje ko iyi nyubako izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi 100.
Uretse ibibuga by’abafana, hateganyijwe n’ibindi bikorwaremezo bizajya bifasha mu kwakira abashyitsi, abakinnyi, abakozi b’amakipe n’abandi bazajya bitabira ibikorwa bitandukanye.
Umuhanda ntuzajya ukoreshwa na Formula 1 gusa
Nubwo umuhanda uzubakwa mu Bugesera uzaba ugenewe kwakira rimwe mu masiganwa akomeye ku Isi, intego si uko uzajya ukoreshwa gusa mu minsi mike Formula 1 imara mu Rwanda.
Ahubwo uteganyijwe kuba igice cy’ahantu hanini hazajya habera ibikorwa bya siporo, ubukerarugendo, ubucuruzi n’imyidagaduro umwaka wose.
RDB yatangaje ko hazajya habera ibindi bikorwa birimo ibitaramo, imurikagurisha, inama n’andi marushanwa yo gusiganwa mu modoka.
Hazaba kandi umuhanda wihariye w’imodoka nto zo gusiganwa zizwi nka karting, zikoreshwa cyane mu gutangira kwigisha abakiri bato gutwara imodoka zo mu masiganwa.
Mu bindi biteganyijwe harimo ahazajya higishirizwa gutwara imodoka, aho abakunzi b’imodoka bazajya bashobora kuzikoresha mu bikorwa bitandukanye, n’inzira zagenewe gutwarirwamo imodoka hanze y’imihanda isanzwe.
Ibi bikorwaremezo biteganyijwe gufasha mu guteza imbere impano z’abakiri bato no guha amahirwe Abanyarwanda bifuza kwinjira mu mwuga wo gutwara imodoka zo mu masiganwa cyangwa mu bindi bikorwa bijyanye na zo.
Jean-Guy Afrika yasobanuye ko intego ari ugutuma iki gikorwaremezo kigira akamaro karenze kwakira isiganwa rya Formula 1 rimwe mu mwaka.
Uyu mushinga uyobowe na RDB, ukaba ugamije no kongera amahirwe y’ishoramari, imirimo n’ubukerarugendo.
Isiganwa rya mbere rizaba ryari?
Amasezerano y’imyaka 10 hagati y’u Rwanda na Formula 1 yamaze gutangazwa, ariko itariki nyirizina y’isiganwa rya mbere ntiramenyekana.
Icyemejwe ni uko Formula 1 African Grand Prix izatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030, nyuma y’uko umuhanda uzubakwa mu Bugesera uzaba warangiye kandi wemerewe kwakira amasiganwa.

















Ibitekerezo 0