00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ku makuru y’isezera ry’umutoza wa Mukura VS,Godefroid Okoko

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 June 2016 saa 06:49
Yasuwe :

Umutoza wa Mukura Victory Sports, Godefroid Okoko yateye utwatsi amakuru yavugaga ko yamaze gusezera ku bafana b’ ikipe nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC ibitego 2-1 agahita anasezererwa mu mikino y’ igikombe cy’Amahoro.

Ikipe ya Mukura yari yarihaye intego yo kugera kure mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo kubona ko amahirwe yo kwegukana shampiyona yayoyotse, ariko ntibyayihiriye kuko Gicumbi FC yaje ku kibuga idahabwa amahirwe yayitunguye ihita iyisezerera mu mikino ya 1/8 y’igikombe cy’amahoro.

Nyuma y’uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatatu, byavuzwe ko uyu mutoza yabwiwe amagambo n’abafana agaragaza ko batakimukeneye nawe agahita afata icyemezo cyo gusezera muri iyi kipe ibarizwa i Huye mu Ntara y’ Amajyepfo.

Bamwe mu bafana nyuma y’ umukino wa Gicumbi bumvikanye baririmba bati: “ Okoko turakurambiwe”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Okoko yatangaje ko amakuru ashimangira isezera rye nta shingiro afite.

Ati « Sinshobora kukwishyura ku bihuha,amasezerano(contrat) yanjye azarangira tariki 10 Nyakanga 2017. None ugira ngo nte ikipe mu muhanda ntabwo ndi umujura.»

Umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Sheikh Habimana Hamdan nawe yatangaje ko ibivugwa ari ibihuha kuko gutsindwa ari ibintu bibaho mu mupira w’amaguru ndetse bitaba intandaro yo gutandukana n’umutoza babanye neza mu mwaka wose.

Ati « Ni ukubeshya rwose. Ibyo bintu nta biriho kandi byabaye nabikubwira. Twari kumwe ejo nyuma y’umukino, acyura abakinnyi bisanzwe nta kibazo. Uyu munsi twari kumwe mu myitozo yakoze nk’ibisanzwe, sinzi aho ibyo byavuye. Muri Mukura twemera ibintu bitatu, gutsinda, gutsindwa no kunganya. »

Hamdan yavuze ko ubuyobozi butaratekereza ku kijyanye no gusimbuza umutoza mbere yuko imikino ya shampiyona irangira.

Okoko Godefroid yashimangiye ko akiri umutoza wa Mukura VS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages