00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wasubije amakipe awushinja kuyatererana

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 20 December 2023 saa 05:21
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hari ibikwiye kunozwa mu mikoranire yawo n’amakipe utera inkunga arimo AS Kigali imaze iminsi itaka ubukene, kugeza aho yamaze hafi amezi atatu idahemba.

Mu busanzwe, Umujyi wa Kigali ugira ingengo y’imari yagenewe siporo aho agera kuri miliyari 1 Frw ajya mu makipe makuru akina ibyiciro bitandukanye.

AS Kigali na Kiyovu Sports zihabwa miliyoni 150 Frw buri imwe ku mwaka w’imikino, Gasogi United na AS Kigali WFC zigahabwa miliyoni 100 Frw mu gihe ikipe yaserutse mu marushanwa mpuzamahanga iteganyirizwa miliyoni 500 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, cyagarutse ku bijyanye n’imyiteguro y’iminsi mikuru ndetse n’imyitwarire ikwiye kuranga Abanyamujyi habajijwe no ku byerekeye siporo birimo kuba amakipe afashwa n’Umujyi wa Kigali agaragaza ko yatereranwe ku buryo hari akomeje gutaka ubukene.

Meya Dusengiyumva yavuze ko Umujyi wa Kigali ushyigikiye iterambere rya siporo zose zaba iz’umupira w’amaguru, uw’amaboko ndetse n’indi mikino irimo ihurirwaho n’abaturage rusange nka Car Free Day.

Ati “Ku bijyanye na AS Kigali n’andi makipe Umujyi wa Kigali ushyigikira, ni byo koko hari ibigomba kunozwa ariko nanone iyo ikipe ikina mu cyiciro runaka ntabwo wareba gusa mu bushobozi bushyirwamo, hagomba no kuzamo umusaruro.”

Yakomeje agira ati “Turi mu biganiro rero n’amakipe dufasha arimo AS Kigali kugira ngo uko ubushobozi bushyirwamo bwiyongera bijyane n’umusaruro ugenda uzamuka, nicyo twifuza. Abanya-Kigali barifuza gutsinda kandi natwe ni byo twifuza.”

Meya Dusengiyumva yavuze ko muri rusange Umujyi wa Kigali ukunda siporo, uyishyigikiye yaba ari iy’ababigize umwuga n’Abanya-Kigali muri rusange.

Ati “Umujyi wa Kigali ushyigikiye siporo, ntabwo ari umupira w’amaguru gusa, ntabwo ari umupira w’amaboko, ahubwo ni siporo muri rusange. Ni siporo irenga iy’ababigize umwuga, tukajya no muri siporo ireba abaturage nk’uko tubikora muri Car Free Day n’izindi gahunda zitandukanye, ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukuboza dufite Kigali Night Run.”

Yakomeje agira ati “Iyo byose bihuye bituma umuturage wo mu Mujyi wa Kigali yumva abayeho yishimye, afite uburyo bwo kwidagadura kandi n’ubushobozi bushyirwamo bubyara umusaruro.”

Meya Dusengiyumva yashimiye uburyo Abanya-Kigali bitabira gahunda za siporo zirimo Car Free Day, yizeza ko bizakomeza kunozwa hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.

AS Kigali na Kiyovu Sports ziri mu makipe afashwa n'Umujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hari ibikwiye kunozwa mu mikoranire yawo n’amakipe utera inkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages