00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali wongereye ingengo y’imari ya AS Kigali WFC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 April 2022 saa 04:48
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bureberera ikipe ya AS Kigali WFC, bwatangaje ko bwongereye Ingengo y’Imari bwageneraga iyi kipe.

Ibi byavugiwe mu muhango w’Ihererekanya bubasha wabaye ku wa Gatanu tariki 1 Mata 2022.

Muri uyu muhango, hasobanuwe uko urugendo rwari rumeze kuri Komite Nyobozi yacyuye igihe yari iyobowe na Teddy Gacinya, ariko hasobanurwa ibikorwa by’ingenzi iyi Komite yagezeho ariko ifashijwe n’Umuyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n’Umuyobozi Ushinzwe imiyoborere, Munyandamutsa Jean Paul.

Uyu muhango wabanjirijwe n’umukino AS Kigali WFC yakinnye hagati ya yo, maze ikipe ya Kabiri itsinda iya Mbere ibitego 3-2.

Komite Nyobozi nshya n’icyuye muri AS Kigali WFC, zakoze igikorwa cy’ihererekanya bubasha nyuma y’iminsi mike hatowe Komite nshya y’iyi kipe.

Komite Nyobozi nshya yashyikirijwe ibikombe 11 ikipe yegukanye, birimo icyenda bya shampiyona, kimwe cy’Amahoro na kimwe cy’Intwari.

Munyandamutsa Jean Paul wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yahereye avuga ko nk’Umujyi bamaze kongera ingengo y’imari bageneraga iyi kipe mu rwego rwo kuyishyigikira.

Ati "Twamaze gukuba Kabiri ingengo y’imari twabageneraga. Ibyo birakwereka ko ikipe tuyishyigikiye."

Uyu Muyobozi yongeyeho ko nk’Ubuyobozi bazakomeza gushyigikira ikipe kuri kuri buri kimwe kugira ngo izagere ku ntego za yo zagutse.

Amakuru IGIHE yamenye, avuga ko iyi kipe ishobora kuba yaragenerwaga miliyoni 80 Frw ku mwaka.

Hanabayeho igikorwa cyo gushimira abakinnyi babiri babaye indashyikirwa muri iyi kipe kurusha abandi. Abahembwe ni Nibagwire Libellée na Ukwinkunda Jeannette uzwi nka Jiji.

Perezidante wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yavuze ko nka Komite Nyobozi nshya biteguye kuzarinda no kongera ibikombe 11 bashyikirijwe na Komite icyuye igihe yari iyobowe na Teddy Gacinya wahise agirwa Perezidante w’Icyubahiro uhora muri iyi kipe.

Ati "Tuzakomereza aho bari bagejeje kuko ni ikipe nziza itsinda, itwara ibikombe kandi y’ubukombe."

Uyu muyobozi yongeyeho ko bazabera abakinnyi ababyeyi kuruta kubabera abayobozi.

Ati "Tuzabarera nk’ababyeyi. Tuzabafasha kugendera ku ndangagaciro za Ndumunyarwanda. Abanyamuryango bacu ntabwo bazicuza ko badutoye."

Uwari umukinnyi w’iyi kipe ariko wamaze kuyibera umutoza, Ntagisanimana Saida uyimazemo imyaka 14, yavuze ko rwari urugendo rukomeye kugira ngo habeho kwegukana ibikombe ariko babigezeho kubera ubwitange.

Tariki 25 Werurwe ni bwo hatowe Komite Nyobozi nshya iyobowe na Twizeyeyezu Marie Josée, Ngenzi Shiraniro Jean Paul nka Visi Perezida, Mbabazi Claire watorewe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru na Gakwaya Djuma Halufane wagizwe Umubitsi mukuru w’ikipe. Undi watowe ni Bayingana Innocent watorewe umwanya w’Umujyanama mu bya Tekinike.

Twizeyeyezu Marie Josée aherezwa ububasha na Kabanyana Assoumpta (iburyo) wari uhagarariye Umuyobozi wa komite icyuye igihe Teddy Gacinya
Umujyi wa Kigali warashimiwe
AS Kigali WFC yemerewe ingengo y'imari yisumbuye kuyo yajyaga ihabwa
Basoza gukina bagiye gushimira abarebye umukino
Habanje umukino wahuje AS Kigali WFC A na B

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages