Umukino wa Triathlon ubumbira hamwe gusiganwa ku maguru, kunyonga amagare no koga ntumaze igihe kirekire ugeze mu Rwanda ariko ni umwe mu iri gutera imbere cyane ndetse ku nshuro ya mbere i Rubavu hazabera irushanwa mpuzamahanga ryawo ryo ku rwego rwa Afurika rizaba tariki 4 Nyakanga.
Mu rwego rwo gukarishya ubumenyi ku batoza b’uyu mukino, ishyirahamwe ryawo mu Rwanda ku nkunga ya Komite Olempike ryateguye amahugurwa y’icyiciro cya mbere (Technical Course For Triathlon Coaches Level 1) yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga akazasozwa tariki 3 kanama.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza 16 barimo abo mu Rwanda, abakomoka i Burundi n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari gutangwa n’impuguke ebyiri zo ku mugabane w’u Burayi zirimo Vicent Beltrán wo muri Espgane Alcalá na Laurent Massias wo mu Bufaransa.
Hermine E’gairma, Umujyanama muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abakinnyi, afungura aya mahugurwa yasabye abayitabiriye kuyakurikirana bayashyizeho umutima kuko bazungukiramo byinshi ndetse bizafasha mu iterambere ry’umukino wa Triathlon mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Kimwe mu bizibandwaho cyane ni uburyo umukinnyi ategurwa kuva ari muto, uko akurikiranwa mu gihe yitegura kujya mu marushanwa ku buryo yitegwaho umusaruro.
Mbere yo gusoza aya mahugurwa ku wa Gatanu, abatoza bayitabiriye bazahabwa ikizamini mu rwego rwo gusuzuma urwego ubumenyi bazaba bungutse abazatsinda bakazahabwa impanyabumenyi y’icyiciro cya mbere itangwa na ITU (International Triathlon Union).



















TANGA IGITEKEREZO