Rwanda Mountain Gorilla Rally yakinwaga ku nshuro yayo ya 22, yasojwe ku Cyumweru, tariki ya 25 Nzeri 2022 nyuma y’iminsi itatu yari imaze ikinirwa mu mihanda ya Kigali n’iya Bugesera.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abapilote bayoboye Shampiyona Nyafurika muri uyu mwaka ari bo Umunya-Zambia Leroy Gomes, Umunya-Kenya Karan Patel, Umunyarwanda Giancarlo Davite n’Umunya-Kenya Jeremy Wahome.
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 yaranzwe n’ibyiciro bitatu, byitabiriwe n’abakinnyi 20. Muri bo 14 ni bo basoje irushanwa.
Icyiciro cya mbere cyakiniwe mu ihuriro ry’imihanda ya Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre mu gihe icya kabiri cyabereye mu mihanda yo mu Karere ka Bugesera irimo Gako, Nemba, Ruhuha na Kamabuye.
Umunsi wa nyuma wakiniwe mu mihanda ya Gako na Kamabuye, aho aka gace kegukanywe n’Umunya-Kenya Patel Karan afatanyije na Khan Taussef bakoresheje imodoka ya Ford Fiesta RT.
Ku wa 25 Nzeri 2022 ni bwo abarushanwa basiganwe mu duce tune twakiniwe mu mihanda ya Kamabuye na Gako aho bazengurutse iyi mihanda inshuro ebyiri muri buri wose. Isiganwa ryatangiye ari imodoka 17, ariko hasoza imodoka 15.
Agace kabanje gukinwa ni Kamabuye aho buri mukinnyi yanyuragamo inshuro imwe. Aka gace kegukanywe na Patel Karan akoresheje iminota 11 n’amasegonda 53. Umunyarwanda Giancarlo Davite na Nyanzi Issa wa Uganda ntibabashije kugasoza kubera ikibazo cy’imodoka zabo zabapfiriyeho.
Abasiganwa bakomereje muri Gako yanyurwagamo ku nshuro ya mbere kuri uyu munsi. Aka gace kegukanywe na Jas Mangat wa Uganda akoresheje iminota itatu n’amasegonda 37. Nyanzi Issa na we yavuye mu irushanwa muri aka gace bituma risigaramo abakinnyi 15.
Nyuma ya Gako, abasiganwa basubiye mu muhanda Kamabuye ku nshuro ya Kabiri. Aka gace kegukanywe na Patel Karan akoresheje iminota 12 n’amasegonda 31. Aka gace kasojwe n’amakipe 14 kuko Kalimpinya Queen na we yahise ava mu irushanwa kubera imodoka ye yagize ikibazo.
Abasiganwa bageze ku cyiciro cya nyuma cyakinwe basubira mu muhanda wa Gako ku nshuro ya Kabiri. Iyi nshuro Karan Patel yayegukanye akoresheje iminota itatu n’amasegonda 41. Kanangire Christian ni we wasoje ari inyuma muri aka gace kuko imodoka ye yagize ikibazo igatakaza imbaraga.
Muri rusange, Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022, yegukanywe n’Umunya-Kenya Patel Karan ukinana na Khan Tauseef wakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 40 ku ntera y’ibilometero 171.29, akurikirwa na Leroy Gomes wo muri Zambia wakoresheje isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda 53 mu gihe Hamza Anwar na Adna Din umwunganira begukanye umwanya wa gatatu.
Umunyarwanda waje hafi ni Gakwaya Jean Claude afatanyije na Mugabo Jean Claude bakoreshaga imodoka ya Subaru Impreza, basoreje ku mwanya wa 12 mu gihe Kanangire Christian afatanyije na Kevin Mujiji babaye aba 13.
Kalimpinya Queen wabaye Umunyarwandakazi wa mbere witabiriye iri siganwa ntiyabashije kurirangiza.
Nyuma y’isiganwa ibirori byakomereje muri Kigali Convention Centre ahatangiwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza.
Patel Karan wegukanye isiganwa yavuze ko yagombaga kwitwara neza ngo bimugabanyirize igitutu mu irushanwa rizabera muri Zambia.
Ati “Kuba ndi hano ni uko nkunda umukino wo gusiganwa mu modoka. Iyo ukunda ikintu amaherezo uragikorera nacyo kikaguhira. Intsinzi mbonye aha rero ni umusingi mwiza uzanganisha mu irushanwa rizabera muri Zambia, cyane ko na Gomes duhanganye azaba ari gukinira iwabo.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda (RAC), Gakwaya Christian, yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022.
Yakomeje ati “Ikindi navuga ni uko irushanwa ritagenze nabi kuko urebye umubare w’amamodoka abashije gusoza yari menshi. Nubwo bimeze bityo ariko turacyafite urugendo rurerure ariko aho tugeze ni heza kuko igisigaye ari ugutegura abakinnyi b’Abanyarwanda na bo bagahangana bikomeye.”
Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022 ni irushanwa ryabanjirije irya nyuma rizakinirwa muri Zambia mu Ukwakira, hashakwa uzegukana Shampiyona Nyafurika.
Kuri ubu, Karan Patel wari ufite amanota 75 yazamutseho 30, agira 105 mu gihe Leroy Gomes wa mbere afite 126, arusha umukurikira amanota 19.
Uko abakinnyi bakurikiranye muri Rwanda Mountain Gorilla Rally 2022:
1. Karan Patel (Kenya) / Tauseef Khan (Kenya) - [Yatwaye Ford Fiesta R5]: 1h:19’:40.3
2. Leroy Gomes (Zambia) / Urshlla Gomes (Zambia) - [Yatwaye Ford Fiesta R5]: 1h:19’:53.5
3. Hamza Anwar (Kenya) / Adna Din (Kenya) - [Yatwaye Ford Fiesta R3]: 1h:21’:21.8
4. Jas Mangat (Uganda) / Joseph Kamya (Uganda) - [Yatwaye Mitsubishi Lancer]: 1h:22’:07.4
5. Jeremiah Wahome (Kenya) / Victor Okundi - [Yatwaye Ford Fiesta R3]: 1h:22’:30.0
6. McRae Kimathi (Kenya) / Mwangi Kioni (Kenya) - [Yatwaye Ford FiestaR3]:1h:23’:22.3
7. Duncan Mubiru (Uganda) / Mussa Nsubuga (Uganda) - [Yatwaye Ford Fiesta Proto]: 1h:23’:32.3
8. Jonas Kansiime (Uganda) / Ivan Tushabe (Uganda) - [Yatwaye Mitsubishi Lancer]: 1h:29’:39.0
9. Maxime Wahome (Kenya) / Murage Waigwa - [Yatwaye Ford Fiesta R3]: 1h:31’:59.5
10. Busulua Fred Kitaka (Uganda) / Joseph Bongole - [Yatwaye Subaru Impreza]: 1h:34’:11.1
11. Din Imtiaz (Burundi) / Alain Rukundo (Burundi) - [Yatwaye Subaru Impreza]: 1h:37’:13.5
12. Gakwaya Jean Claude (Rwanda) / Mugabo Jean - [Yatwaye Subaru Impreza]: 1h:37’:58.8
13. Kanangire N Christian (Rwanda) / Mujiji Kevin - [Yatwaye Subaru Impreza]: 1h:02’:03.6
14. Balondemu Gilberto (Uganda) / Waluggyo Gilbert - [Yatwaye Toyota RunX]: 1h:13’:10.8
KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI
Amafoto: Yuhi Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!