Muri Euro 2020, habuze gato ngo Umunya-Danemark, Christian Eriksen, yinjire ku rutonde rw'abakinnyi bapfiriye mu kibuga nyuma y’uko yafashwe n’umutima bakina na Finland muri Kamena 2021.
Gutakaza ubuzima kw’abakinnyi bari mu kibuga cyangwa mu marushanwa, impamvu iza ku mwanya wa mbere kurusha izindi ni uguhagarara k'umutima nk’uko Ishami ry’Imikino muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Washington ryabitangaje mu mwaka ushize.
Ubwo bushakashatsi buvuga ko mu bantu ibihumbi 100 bakora siporo mu buryo buhoraho, umwe cyangwa babiri bahura n’ikibazo cy’ihagarara ry’umutima.
Gusa, impamvu zitera ibi byago zigiye zitandukanye kuko hagenderwa ku bwoko bw’umukino uwitabye Imana yakinaga nk’uko bigaragara kuri bamwe mu bo twahisemo kugarukaho muri iyi nkuru.
Bill Masterton
Masterton ni we mukinnyi wenyine mu mateka ya Shampiyona y’Umukino wa Hockey muri Amerika (NHL) wapfuye azize ingaruka ziturutse ku mvune.
Mu mukino wahuje Ikipe ya Minnesota North Stars na Oakland Seals ku wa 13 Mutarama 1968, yagonganye n’abakinnyi babiri ari bo Larry Cahan na Ron Harris bituma ava amaraso mu kanwa, amatwi ndetse n’amazuru.
Ingaruka zaje kugera ku rundi rwego rukabije rwo gukomereka ku bwonko. Yajyanywe byihuse mu rwambariro aho yitabwagaho gusa ntibyatanga umusaruro kubera ko yahise ajyanwa mu bitaro mbere y’uko apfa, amasaha 30 nyuma yo guhura n’ikibazo.

Ayrton Senna
Nyuma yo gutwara ibikombe bitatu bya F1 (1988, 1990 na 1991), Senna yitabye Imana ari mu Isiganwa rya San Marino Grand Prix ryabereye mu Butaliyani ku wa 1 Gicurasi 1994.
Imodoka ye yari ku muvuduko wa kilometero 233 ku isaha yarenze umuhanda igonga igikuta. Ibikomere byo mu mutwe no gushira kw’amaraso mu mubiri, biri mu by’ibanze byateye urupfu rwe.

Duk Koo Kim
Duk Koo Kim ni umwe mu Banya-Koreya y’Epfo bahiriwe n’umukino w’Iteramakofe. Icyiciro cy’abafite hagati y’ibiro 60-65 (lightweight division) ni cyo yahanganiragamo.
Mu murwano yahuriyemo na Ray Mancini ku wa 13 Ugushyingo 1982, umusifuzi yarawuhagaritse nyuma y’uko Kim yagwiriranaga mu migozi kubera amakofi yikurikiranya aremereye yaturukaga ku gipfunsi cy’iburyo cya Mancini wanatsinze umukino. Iminsi ine ikurikiye, Kim yarapfuye.
Marc-Vivien Foé
Kuri Stade y’i Gerland mu Mujyi wa Lyon ubwo Ikipe y’Igihugu ya Cameroun n’iya Colombia zahataniraga kugera ku mukino wa nyuma wa FIFA Confederations Cup mu 2003, Marc-Vivien Foé yaguye hagati mu kibuga ku munota wa 72 bitewe no kwaguka kw’ibice by’umutima byatumye unanirwa gukomeza gusunika amaraso.

Ray Chapman
Chapman yapfuye azize impanuka iturutse ku gapira ka Baseball katewe na Carl Mays wakiniraga New York Yankees ku wa 16 Kanama 1920.
Antonio Puerta
Puerta yapfiriye mu rubuga rw’amahina mu mukino ikipe ye ya Seville yahuriyemo na Getafe muri Kanama 2007.
Yatwaranye na Sevilla FC ibikombe bitanu bikuru, akinira n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne.

Frank Hayes
Hayes yakinaga umukino wo gusiganwa ku ndogobe. Yazize umutima ubwo indogobe ye yitwaga ‘Sweet Kiss’ yarengaga umurongo w’isiganwa akaba umuntu wa mbere usiganwa ku ndogobe utsindiye irushanwa yapfuye.
Iyi ndogobe yasiganirwagaho yiswe the “Sweet Kiss of Death.”

Chuck Hughes
Hughes yakinaga umukino wa American Football ku mwanya wa ba myugariro barenga umurongo.
Ku wa 24 Ukwakira 1971, mu minota ya nyuma y’umukino wari hagati y’ikipe ya Detroit Lions na Chicago Bears, yari ari kwiruka asubira aho umukino utangirira, agwa hasi azize umutima.
Kugeza ubu ni we mukinnyi wenyine wo muri NFL wapfiriye ku kibuga.
Reggie Lewis
Lewis wakiniraga Ikipe ya Boston Celtics, yari mu myitozo nyuma y’isozwa rya NBA mu 1993 mu mpera za Nyakanga, kuri Kaminuza ya Brandeis muri Waltham, Massachusetts.
Umutima warahagaze arapfa. Umubare 35 yambaraga muri Celtics wahawe icyubahiro cyo kutazongera kwambarwa.

Dale Earnhardt
Dale Earnhardt wahatanaga mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka azwi nka NASCAR, yapfiriye mu mpanuka yo ku wa 18 Gashyantare 2001 mu isiganwa ry’i Daytona.
Earnhardt yazize kuvunika kw’igufwa riba munsi y’agahanga.
Dale Earnhardt Jr umwana we, yushije icyivi cya se amukurikiza guhatana mu mukino. Yiyemereye kuzatanga ubwonko bwe igihe azapfa kugira ngo bwifashishwe mu kuvumbura uburyo indwara ituma ubwonko buyenga izwi nka CTE yashakirwa igisubizo.





Ibitekerezo 0