Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Imikino ya ½ yakinwe ku wa Gatandatu, by’umwihariko Volleyball yarimo ihangana rikomeye aho mu bagabo, Ngoma yatsinze bigoranye cyane Nyanza amaseti 3-2, mu gihe Kicukiro yatsinze Nyarugenge amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Kicukiro, mu gihe Nyanza na Nyarugenge zizahatanira umwanya wa gatatu. Mu bagore naho Ngoma yakomeje kwigaragaza itsinda Ruhango amaseti 3-0, mu gihe Gicumbi nayo yabigenje uko imbere ya Musanze.
Umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Gicumbi, mu gihe Ruhango na Musanze zizahatanira umwanya wa gatatu. Muri Basketball, Akarere ka Kamonyi kihariye umunsi cyane mu bagabo katsinze Kicukiro amanota 71 kuri 45, bigoranye Musanze itsinda Rutsiro amanota 47 kuri 37.
Umukino wa nyuma uzahuza Kamonyi na Musanze, mu gihe Rutsiro na Kicukiro zizahatanira umwanya wa gatatu.
Mu bagore, aka karere ko mu ntara y’amajyepfo katsinze Rutsiro amanota 63-27, undi mukino Musanze yatsinze Rulindo amanota 57-18.
Muri Sitball mu bagore, Akarere ka Ngoma katsinze Bugesera amanota 26-21, Rulindo itsinda Nyamasheke. Mu bagabo, Kirehe yatsinze Karongi amanota 28-18, Rubavu itsinda Gicumbi amanota 28 kuri 25.
Mu mupira w’amaguru, Nyarugenge yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Jabana igitego 1-0. Indi mikino ya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru izakinwamo Amagare, Kubuguza (Igisoro) no Gusimbuka Urukiramende.
Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”. Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!