Ni umusaruro ujya gusa neza n’uwari wabonetse ku wa Gatandatu aho amakipe y’u Rwanda yakinnye imikino 19, atsinda irindwi, atsindwa 11 naho ikipe imwe iranganya muri Handball.
Kuri iki Cyumweru, mu mupira w’amaguru nta kipe yabonye intsinzi kuko mu bahungu, CGFK yatsinzwe na Butere Boys HS yo muri Kenya ibitego 2-0, APE Rugunga itsindwa umukino wa gatatu wikurikiranya, na Benjamin Mkapa SS ibitego 2-1 mu batarengeje imyaka 20.
Mu batarengeje imyaka 15, ES Mukungu yatsinzwe na Mayoni yo muri Kenya ibitego 3-0 naho mu bakobwa, PSBB y’i Huye itsindwa na Kawepe Muslim SS yo muri Uganda ibitego 3-0.
Ikipe ya Petit Séminaire Virgo Fidelis muri Volleyball y’abahungu, yabonye intsinzi ya kabiri itsinze amaseti 3-0 mu mukino yahuyemo na Mwaluphamba SS yo muri Kenya naho GS St Philipe Neri ibona intsinzi ya mbere yakuye kuri St Jerome SS yo muri Uganda ku maseti 3-2.
Mu bakobwa, GS St Aloys Rwamagana yatsinzwe umukino wa kabiri muri itatu, aho yatakaje umukino yahuyemo na Mwanhuzi SS yo muri Tanzania ku maseti 3-1 naho ES ste Bernadette ibona intsinzi ya kabiri yakuye kuri Amus College yo muri Uganda iyitsinze amaseti 3-1.
ITS Kigali ni yo kipe ihagaze neza kugeza ubu kuko yabonye intsinzi ya gatatu muri Basketball y’abahungu, itsinda Dr. Aggrey SS yo muri Kenya amanota 88-72.
Muri iyi Basketball y’abakina ari batanu, G.S. Marie Reine Kabgayi yatsinzwe na St Cyprian HS yo muri Uganda amanota 77-59 naho ES Ste Bernadette Kamonyi itsinda Kibuli SS yo muri Uganda amanota 61-48.
Abahungu bo muri APE Rugunga ntibahiriwe muri Basketball y’abakina ari batatu kuko batsinzwe Buddo SS yo muri Uganda amanota 15-10 naho bashiki babo bo muri GS Gahini batsindwa na Seroma Christian HS yo muri Uganda amanota 21-9.
Muri Handball, u Rwanda rwabonye intsinzi zose uko ari eshatu mu bahungu n’abakobwa, aho mu cyiciro kibanza, ADEGI y’i Gatsibo yatsinze Wampewo Ntakke SS muri Uganda ibitego 27-26, ES Kigoma itsinda Kamito SS yo muri Kenya ibitego 30-21 mu gihe mu bakobwa, E.SC. Nyamagabe yatsinze Gombe SS yo muri Uganda ibitego 32-27.
ADEGI ntiratsindwa kugeza ubu kuko yatsinze imikino itatu, ikanganya umwe, mu gihe ES Kigoma ifite intsinzi imwe naho E.SC. Nyamagabe ikagira intsinzi ebyiri.
Gitisi SS ihagarariye u Rwanda muri Rugby y’abahungu bakina ari barindwi imaze gutsinda imikino ibiri muri itanu naho abakobwa bo muri GS Gahini batsinzwe imikino itatu bamaze gukina muri Netball.
Muri rusange, mu mikino 58 amakipe y’u Rwanda amaze gukina kugeza ku Cyumweru, yatsinzemo 23, anganya ibiri, atsindwa 33.
Iyi mikino ihuza ibigo by’amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba ikomeje kubera mu Mujyi wa Kakamega muri Kenya guhera ku wa Kane, izasozwa tariki ya 23 Kanama 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!