00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti w’inkweto wakozwe mu bishishwa by’imineke: Ibyihariye ku mishinga y’abiga muri UR-CAFF

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 20 March 2026 saa 07:47
Yasuwe :

Mu mishinga itandukanye yakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, amashyamba no gutunganya ibiribwa (UR-CAFF), harimo n’uwo gukora umuti w’inkweto (cirage).

Bavuga ko imishinga bahanze muri gahunda yo gukemura ibibazo biri muri sosiyete binyuze mu bushakashatsi, biteze ko izabagirira akamaro ubwabo, imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho ku wa 18 Werurwe 2026, mu gikorwa iyi kaminuza yateguye cyahurije hamwe abafatanyabikorwa, abaterankunga, abakoresha bo mu byiciro bitandukanye, abanyeshuri bakiri mu masomo ndetse n’abayarangije kugira ngo bahuzwe n’abatanga akazi.

Ni igikorwa kigamije gufasha abanyeshuri biga muri UR-CAFF kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kubahuza n’abafatanyabikorwa.

Abijuru Affisah afite umushinga wo kongerera agaciro ibishishwa by’imineke akabikoramo umuti w’inkweto n’isabune.

Avuga ko uyu mushinga amaze umwaka awutangiye nyuma yo kubona ko abantu bakunda kurya imineke ariko byagera ku bishishwa byayo ugasanga bagiye babijugunya aho babonye hose ibituma biteza umwanda, akaba ari yo mpamvu yahisemo kubibyaza umusaruro abikoramo umuti w’inkweto n’isabune.

Ati “Akenshi usanga iyo umuntu amaze kurya umuneke igishishwa cyayo kiba umwanda cyangwa se kikakubera umutwaro kandi nyamara twakakibyaje umusaruro binyuze mu kugikoramo umuti w’inkweto n’isabune.”

Irakiza Aime Patrick, ari na we ufite umushinga wahize indi wo gukora ubworozi bw’amafi abuhuje n’ubuhinzi bw’imboga.

Avuga ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko ubutaka ari buke gusa abaturage bagakomeza kwiyongera umunsi ku munsi, ikaba impamvu yahisemo gukora uyu mushinga uzajya ufasha korora amafi no guhinga imboga icyarimwe kandi byose bikakubyarira umusaruro.

Asobanura ko umwanda w’amafi ari wo uhinduka ifumbire z’imboga umuntu ahinga ku buryo umuntu ukora ubu bworozi buvanze n’ubuhinzi ashobora kubona umusaruro mwinshi ku byo akora.

Charles Niyomugisha na Umufasha Parfait bafite imashini yifashishwa mu gufata umusaruro umuhinzi yasaruye ukawanika hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi budatwara igihe kinini.

Bagaragaza ko impamvu batangije uwo mushinga ari ukubera ko mu Rwanda hari ikibazo cy’uko abahinzi bahinga ariko bagera mu gihe cy’isarura ugasanga umusaruro hafi ungana 40% wangirika kubera kubura amasoko naho kwanikira hujuje ibisabwa.

Niyomufasha yagize ati “Urugero mu majyaruguru abahinzi bakunze guhinga ibireti urumva hahora hakonje cyane bigatuma kubyanika bigorana gusa sisitemu yacu irabyanika kandi bikagumana umwimerere wabyo bituma ku isoko bikundwa cyane n’abahinzi babyo bakabona ibiciro bishimiye.”

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’abahinzi baturiye iyi kaminuza kubera ko imishinga abanyeshuri bamurikaga igamije gushakira ibisubizo ibibazo bibugarije hashingiwe ku byo bigishwa muri iyo kaminuza.

Umuyobozi wa UR-CAFF, Dr. Nyagatare Guillaume, yavuze ko gutumira abanyeshuri biga mu byiciro byo hasi bibafasha kumenya no gusobanukirwa akamaro ko kwiga ubuhinzi n’ubworozi.

Ati “Ubundi abantu benshi bize ubuhinzi n’ubworozi bamenya agaciro k’ibyo bize iyo basoje kubera ko akenshi iyo baje gutangira aha baza baseta ibirenge. Urugero buriya uwafata abanyeshuri 10 ukabaza uwaje kwiga ubuhinzi n’ubworozi abishaka wasanga ari babiri bonyine, gusa iyo babonye ibishya bagenzi babo baba bahanze bahita bifuza kuzabikora.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yahaye umukoro abarimu b’iyi kaminuza n’abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa mu gukomeza gufasha abanyeshuri kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu ishuri mu guhanga udushya dukemura ibibazo muri sosiyete.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bitabiriye ari benshi
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru yabanje mu gikorwa cyo gutera ibiti by'imbuto muri Kaminuza y'u Rwanda
Abahinzi batanze ibitekerezo ku mishinga ikorwa n'abiga muri Kaminuza y'u Rwanda
Urubyiruko rwiteje imbere rwiganjemo urwize muri UR-CAFF rwatanze ikiganiro ku buryo imishinga y'ubuhinzi yatezwa imbere
Aba ni abahawe ibihembo kubera ko bahize abandi mu guhanga imishinga itanga ibisubizo by'ibibazo bihari
Umuyobozi ufasha urubyiruko mu bikorwa bibategurira kujya ku isoko ry’umurimo, Dr. Dushimimana Mukayisenga Alphonsine, yavuze ko iyi gahunda igamije guhuriza hamwe urubyiriko rwanyuze muri iri shuri kugira ngo rufatanye mu guhanga ibishya
Umuyobozi wa UR-CAFF, Dr. Nyagatare Guillaume, yagaragaje ko icyo bashyize imbere ari ugutegura abanyeshuri gushaka ibisubizo by’ibibazo biri muri sosiyete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages