00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wa Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi yasinyiye Manchester United

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 16 February 2019 saa 08:31
Yasuwe :

Ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza yasinyishije umwana w’imyaka 16 w’umunyarwanda, Noam Emeran Nkusi, uvuka kuri Fritz Emeran Nkusi wakiniye Amavubi kuva mu 2005 kugera 2007.

Noam Emeran Nkusi yasinyiye Man United nyuma y’ibiganiro n’andi makipe atandukanye nka Paris Saint Germain na Juventus, ariko yahisemo kujya mu Bwongereza aguzwe ibihumbi 100 by’ama-Euro.

Uyu mwana wa Fritz Emeran Nkusi ukomoka muri Guadeloupe ariko wakiniye Amavubi ariko washakanye n’Umunyarwandakazi bimuhesha ubwenegihugu bw’u Rwanda, yavukiye i Paray le Monial mu Burasirazuba bw’u Bufaransa mu 2002.

FC Brussels mu Bubiligi niyo kipe yatangiriyemo ubuzima bwa ruhago afite imyaka irindwi. Yayivuyemo yerekeza muri Entente Sannois Saint-Gratie yo mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa yakiniye kuva afite imyaka icyenda kugeza afite 15, aterwa imboni n’abatoza ba Amiens FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa bamusinyisha mu mpeshyi ya 2017.

Noam Emeran Nkusi wavutse tariki 24 Nzeri 2002 yakomeje kwitwara neza muri Amiens FC y’abatarengeje imyaka 19 none yasinyiye Manchester United yahise imuha nimero zirindwi mu ikipe y’abatarengeje imyaka 18 itozwa na Neil Ryan.

Noam Emeran Nkusi uvuka ku babyeyi b'abanyarwanda yerekeje muri Man United ahabwa nimero 7 mu ikipe y'ingimbi
Fritz Emeran Nkusi yakiniye Amavubi kuva 2005 kugera 2007
Noem yatangiye guhamagarwa mu makipe y'abana y'u Bufaransa, igihugu yavukiyemo\

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages