Tariki 14 Nzeri 2022, inzu iteza cyamunara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sotheby, yatangaje ko umwambaro wa nimero 23 wambarwaga na Jordan muri Chicago Bulls mu 1998, wakunzwe n’abakunzi benshi ba siporo ndetse wahataniwe n’abantu n’ibigo barenga 20.
Uyu mwambaro Jordan yawambaye ku mukino wa mbere yahuragamo na Utah Jazz, agakina iminota 45 agatsinda amanota 33 ariko ikipe ye ikaza gutsindwa 88-85.
Ubusanzwe uyu mwambaro wabarirwaga agaciro ka miliyoni 5$. Umwambaro waherukaga guhenda muri Basketball ni uwagurishijwe miliyoni 3.7$ wa Kobe Bryant yakinanye mu mwaka w’imikino 1996-97.
Brahm Wachter, Umuyobozi mukuru akaba yaranashinze Sotheby, yavuze ko uyu mwambaro ubitse amateka menshi akaba ari yo mpamvu bawushyize mu cyamunara.
Ati "Uyu munsi amateka yakozwe… bikomeza gushimangira amateka n’ibigwi by’umwami Michael Jordan".
Uyu mwambaro watejwe cyamunara n’ikinyamakuru cy’imikino ‘Illustrated Magazine’ cyo muri Kamena 1998, kigaragaza Jordan ku ipaji ibanza.
Uyu mwambaro ubaye uwa mbere wa siporo ugurishijwe amafaranga menshi ku Isi nyuma y’umwenda wa Diego Maradona waguzwe miliyoni icyenda z’amadolari. Uwo mwambaro niwo Maradona yatsindanye igitego cy’akaboko kiswe ’akaboko k’Imana’ mu mikino y’Igikombe cy’Isi mu 1986.
Jordan abonwa na benshi nk’umukinnyi wabayeho ukomeye kurusha abandi mu mateka ya Basketball.
Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, yabaye ikirangirire ndetse atuma NBA imenyekana kurushaho henshi ku isi.
Jordan wasezeye mu gukina mu 2003, nyuma yaje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA mu mateka watunze miliyari z’amadolari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!