00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’abashoramari muri Siporo Nyarwanda mu myaka irindwi ishize

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 June 2024 saa 10:26
Yasuwe :

Ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ubutitsa cyane ko imirimo myinshi ihangwa biturutse ku bashoramari bakora ibikorwa bitandukanye mu ntara zose z’Igihugu.

Raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) yakozwe mu 2018 igaragaza ko byibuze ishoramari rya miliyari 2$ ryanditswe ndetse riniteguye guha akazi abarenga ibihumbi 31.

Aha ni mu byiciro byari byiganjemo ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse hatekerezwa uko mu bihe bikurikiraho hakwiyongeraho na Siporo.

Mu 2019, Leta y’u Rwanda yatandukanyije Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umuco, Perezida wa Repubulika ashyiraho abayobobozi bashya barimo Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa kugira ngo ayobore siporo cyane ko yari asanzwe mu bucuruzi by’umwihariko mu kigo cy’ubwishingizi cya SONARWA.

Kwakira imikino mpuzamahanga byahawe intebe nk’intwaro yo kwinjiza agatubutse binyuze muri siporo, kuko raporo zigaragaza ko mu 2021/22, u Rwanda rwakiriye imikino y’amajonjora ya Afrobasket ya Zone 5 y’abagore muri Nyakanga 2021, Afrobasket 2021 y’abagabo yabaye muri Kanama 2021, imikino y’Igikombe cya Africa ya Volleyball, yabaye muri Nzeri 2021.

Rwakiriye kandi imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi muri Cricket muri 2021, imikino ya Tennis y’abaterengeje imyaka 12,15,18, imikino ya Beach Volleyball, FIVB Beach Volleyball World Tour Star 2 yabereye i Rubavu muri Nyakanga 2021.

Ni n’umwaka rwakiriyemo imikino ya Triathlon mu rwego rwa Afurika yabereye i Rubavu mu 2021; Tour du Rwanda mu 2022, Kigali International Peace Marathon mu 2022, imikino ya Cricket na Golf yabaye muri Kamena 2022.

Mu gihe cy’inama Ihuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zikoresha Icyongereza (CHOGM) hari ibikorwa bya siporo byari biteganijwe nka CHOGM Sports Breakfast yateguwe ku bufatanye hagati ya Commonwealth Sports Federation, Commonwealth Games Association-Rwanda na Leta y’u Rwanda.

Muri uwo mwaka, rwinjije miliyari 30 Frw. Ayo mafaranga akuwemo igishoro cya miliyari 7 Frw, hasigara inyungu ya miliyari 23 Frw.

Si leta gusa kuko n’abashoramari bahawe amahirwe ndetse boroherezwa gushora muri siporo. Tugiye kurebera hamwe bamwe muri bo babashije kwishimira ibituma bakora ibikorwa byabo mu Rwanda.

Masai Ujiri

Mu mwaka wa 2019 Perezida Paul Kagame yafunguye BK Arena, inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Muri uwo muhango yashimiye umushoramari muri siporo akaba na Perezida wa Toronto Raptors ariwe Masai Ujiri, ashima umuhate we na bagenzi be bashyira mu guteza imbere siporo binyuze mu mushinga wa ‘Giants of Africa’.

Masai Ujiri kandi yagize uruhare mu gutuma uyu mushinga wubaka ibibuga bitandukanye bya Basketball mu bice byu Rwanda, ndetse ubu bitandatu mu munani bigomba gushyirwa mu gihugu hose bikaba byaruzuye.

Usibye uyu mugabo uri hafi kuzuza icyanya cya siporo i Remera cya ’Zaria Court’, kizarangira mu 2025, hari abandi biyemeje gushingira ku mutekano w’u Rwanda bakahakorera ibikorwa byabo.

Masai Ujiri ari kubaka icyanya cyahariwe imikino mu Rwanda 'Zaria Court'

QA Venue Solutions

Mu Ukwakira 2020, Ikigo QA Venue Solutions cyasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena ndetse kinagurisha uburenganzira bw’izina kuri BK Arena.

QA Venue Solutions yiyemeje gushora miliyoni 2.4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye binyuze mu gukorana n’amashyirahamwe y’imikino yo mu gihugu na mpuzamahanga kimwe n’abategura inama n’ibindi bikorwa binini, hagamijwe gutegura ibikorwa bizabera muri iyi nyubako.

Umuyobozi wa QA Avenues Solutions, Kyle John Schofield, afasha mu kuyobora inyubako ya BK Arena

Mr Eazi

Mu 2021, umushoramari Oluwatosin Ajibade wanditse izina mu muziki wa Nigeria na Afurika nka Mr Eazi yafunguye yashimiye RDB kuba yaramuhaye uburenganzira bwo gutangiza ikigo cye gifasha abahanzi bakiri bato cya emPawa, gutangira gukorera mu Rwanda.

Ntabwo yarekeye aho kuko yahawe amahirwe yo gukomeza gukorera mu Rwanda, ahageza Sosiyete y’imikino y’amahirwe, betPawa, yinjiye ku isoko ry’u Rwanda yiyongera ku zindi zifasha abiganjemo urubyiruko kwinjiza amafaranga binyuze mu gutega ku mikino.

Si ibyo gusa kuko yatangije na Choplife ifasha benshi gutega ku mikino ndetse ikaba iri no mu baterankunga ba Rayon Sports FC ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Mr Eazi yiyemeje gushora imari mu bikorwa bitandukanye mu Rwanda

Azam

Imyaka irindwi ishize, Sosiyete ya Azam ni imwe mu zamaze gushinga imizi muri siporo y’u Rwanda dore ko amakipe menshi akorana nayo mu bijyanye no kuyamamaza.

Mu 2019 yaseshe amasezerano yo kwerekana ndetse no kwitirirwa Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda, ahubwo ihitamo uburyo bushya bwo gufatanya n’amwe mu makipe byihariye harimo APR FC, Kiyovu Sports ndetse na UGB BBC muri Basketball.

Iyi sosiyete ndetse yigeze no gukorana na Patriots BBC ariko impande zombi ntizakumvikana ku masezerano mashya.

Sosiyete ya Azam ifasha amakipe yo mu Rwanda harimo na APR FC

Yonat Tony Miriam Listenberg

Mu 2022, ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.

Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, yashimiye umuhate w’u Rwanda mu korohereza ishoramari mu mikino.

Mu Rwanda, azibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.

Yonat Tony Miriam Listenberg yiyemeje gushora imari muri siporo y'u Rwanda

EasyGroup EXP

Mu mwaka ushize hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na EasyGroup EXP, arwemerera kwakira Igikombe cy’Isi cy’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru bamamaye cyane, azamara imyaka itatu; 2024, 2025 na 2026.

EasyGroup EXP ni sosiyete yo muri Cameroun imenyerewe mu gutegura ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa biremereye muri Afurika, aho ikorera mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Gabon, Guinée équatoriale, Tchad, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, Qatar, UAE n’u Rwanda.

Jesse Carlton Happy Ndongo uyobora EasyGroup EXP izategura Igikombe cy'Isi cy'Aba-Veterans

Sylvan Adams

Umushoramari wo muri Israel, Sylvan Adams uri mu bashinze ikipe ikomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ya Israel – Premier Tech ndetse biciye muri yo, atera intambwe yo guteza imbere uyu mukino mu Rwanda yubaka ikigo gikomeye cyigisha uyu mukino mu Rwanda cya ’The Field of Dreams’.

Iki kibuga cy’inzozi ’The Field of Dreams’ kigizwe n’ibibuga bibiri by’umukino w’amagare bizwi nka ‘Pump Track’ na ‘Race Track’, byombi byitezweho kuzamura umukino w’amagare mu Karere ka Bugesera, mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ishoramari ryo kubaka ibi bibuga byombi bifite intera ya kilometero imwe, bikaba bibarirwa agera kuri miliyoni 40$. Byitezweho kuzafasha u Rwanda kwitegura Shampiyona y’Isi y’Amagare ruzakira mu 2025.

Umuyobozi wa Israel-Premier Tech, Slyvain Adams yafunguye ikibuga cya Field of Dreams kiri i Bugesera

Portland Timbers

Mu mwaka ushize wa 2023, Ikipe ya Portland Timbers yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiyemeje yiyemeje gushora imari mu kubaka ibibuga bya ruhago ihereye mu Karere ka Gasabo ho mu Murenge wa Ndera, i Gasogi.

Iri ni ishoramari rizakorwa binyuze mu mushinga wa African Road uyoborwa na Kelly Bean, ifite icyicaro mu Mujyi wa Orgon muri Leta ya Portland yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikorera ibikorwa byayo muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya aho ifite abafatanyabikorwa itera inkunga mu bikorwa binyuranye barimo na Murangwa Eugène Eric warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiyemeza kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda yifashishije siporo.

Portland Timbers igiye kuvugurura ikibuga cyubatse i Gasogi

Carlos Takam

Umuryango Carlos Takam Foundation ugamije guteza imbere Umukino w’Iteramakofe muri Afurika, ugiye gukorana n’Ishyirahamwe ryawo mu Rwanda ndetse uyu munyabigwi yavuze ko ashaka guhindura Kigali igicumbi cy’uyu mukino muri Afurika.

Si ugukundisha abakinnyi uyu mukino ahubwo yifuza ko mu gihe kiri imbere yazategura umurwano ukomeye ku rwego rw’Isi kandi ukaba wabera mu Rwanda.

Carlos Takam yifuza kugira Kigali igicumbi cy'umukino w'Iteramakofe

Aba ni bamwe mu bashoramari barishyize muri Siporo ariko bitabujije ko hari abandi benshi barishyizemo ndetse n’abandi bafatanya na Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa bimwe mu bikorwa bya siporo, barimo Shaul Hatzir washinzwe Winner Rwanda n’abandi.

Munyangaju Aurore Mimosa yayoboye Minisiteri ya Siporo kuva yashyirwa ukwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages